00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rubavu: Umunyeshuri wo muri Kaminuza yasanzwe mu icumbi yapfuye

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 30 Ukuboza 2022 saa 08:44
Yasuwe :

Umusore witwa Mugengamanzi John wigaga muri Kaminuza ya UTB ishami riherereye mu Karere ka Rubavu, yasanzwe mu nzu yari acumbitsemo yapfuye.

Ibi byabereye mu Kagari ka Byahihi, Umurenge wa Rubavu, kuri uyu wa Kane tariki 29 Ukuboza 2022.

Amakuru aturuka mu Karere ka Rubavu avuga ko uyu munyeshuri yabanaga n’umukozi ndetse yagiye kumukomangira kugira ngo amukorere akazi asanzwe amukorera ariko undi ntiyakingura ahita atabaza abaturanyi n’inzego z’ibanze bica urugi basanga yapfuye.

Meya w’Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse, yemereye IGIHE iby’urupfu rw’uyu munyeshuri anashimangira ko basanze yari arwaye.

Yagize ati “Nibyo banasanze arwaye bigaragara ko ari uburwayi.”

Andi makuru avuga ko uyu munyeshuri wigaga mu mwaka wa gatatu yari arwaye igifu ndetse umunsi wabanjirije uwo yapfiriyeho yari yiriwe arembye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .