Umuvugizi w’Umusigire wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yemeje amakuru y’itabwa muri yombi ry’uwo muyobozi, ukurikiranyweho kwaka ruswa.
Yagize ati “Yatawe muri yombi tariki 14 ukuboza 2020 akaba afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Gisenyi, akurikiranyweho icyaha cyo kuba mu bihe bitandukanye yaragiye yaka akanakira indonke y’amafaranga (ruswa) akaba yayakaga abaturage abizeza ko azarekura abantu babo babaga bacumbikiwe mu Kigo cya Kanzenze Transit Center mbere yo kujya mu bigo ngororamuco.’’
Yavuze ko iperereza rikomeje ndetse dosiye iri gukorwa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
Dr Murangira yasabye abaturage gushishoza bakirinda gutanga amafaranga uko babonye mu gihe baka serivisi kuko hari izo bahabwa zishyuwe ku buryo buzwi naho ruswa bakaba babihanirwa kuko uyitanze ahanwa kimwe n’uwayitanze.
IGIHE yamenye ko umuyobozi watawe muri yombi nyuma y’amakuru y’umubyeyi yari yemereye ko arekura umwana we wari waciye mu nzira zitemewe avuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bakagirana amasezerano y’ubugure bw’isambu.
Uhamijwe kwakira cyangwa gutanga indonke, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!