Rubavu: Umugabo yarashwe agerageza kwinjiza mu gihugu urumogi yari akuye muri RDC

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 21 Nyakanga 2020 saa 09:18
Yasuwe :
0 0

Mu ijoro ryakeye ahagana saa sita zijoro, abasirikare b’u Rwanda barinda umupaka barashe uwitwa Karikumutima Jean d’Amour, akaba yarasiwe mu mudugudu wa Bisizi, Akagari ka Busigari, Umurenge wa Cyanzarwe ahita apfa.

Karikumutima yarashwe agerageza kwinjira mu mu Rwanda ava muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, akaba yari yikoreye urumogi. Yasanganywe udupfunyika ibihumbi 12 z’urumogi. Abandi bari kumwe nawe bataramenyekana umubare bakaba bahise bacika.

Uyu warashwe yari amaze amezi atanu afunguwe arangije igifungo cy’imyaka itatu nabwo azira gucuruza urumogi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyanzarwe, Kazendebe Héritier, yabwiye abaturage ko bagomba kwirinda kujya mu byaha nk’ibi byo gucuruza urumogi.

Ati “Aheruka gufungurwa ku mbabazi none dore yabisubiyemo, mwakoze akazi ko gahari. Dufite inshingano zo kurinda abaturage mudufashe murabizi mugire inama abana banyu”.

Capt Félix Kalisa ushinzwe guhuza ingabo n’abaturage muri batayo ya cyenda, yagize ati “Ntabwo tuzanwa hano no kurasa abanyarwanda ariko umuntu uza nijoro aba ari umwanzi kuko aba azanye ibyica abanyarwanda, mubwire n’abariyo babireke muturekere iki kibaya ni icyacu”.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Rubavu, DPC JC Kabandana, yabwiye abaturage ko bagomba gukomeza gutanga amakuru kugira ngo hakumirwe ibyaha.

Ati “Hari abari babizi ko yagiyeyo uwabimenye wese amenye ko yagize uruhare mu rupfu rw’uyu muntu. Ejobundi twabuze umuntu none n’undi aragiye ndabasaba ubufatanye, mukore ibyo mwemerewe”.

Yarashwe nyuma y’iminsi itatu ishize mu Murenge wa Rubavu nabwo Ingabo z’u Rwanda zo muri batayo ya cyenda zirashe uwitwa Niyobuhungiro Simbizi Jean Jules agerageza kujyana inka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Urumogi Karikumutima na bagenzi be bari bikoreye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .