Rubavu: Umugabo yafatanywe udupfunyika 2500 tw’urumogi ashaka kurwanya Polisi akoresheje imihoro

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 3 Ugushyingo 2020 saa 07:22
Yasuwe :
0 0

Polisi y’u Rwanda ikomeje ibikorwa byo kurwanya ibiyobyabwenge byiganjemo urumogi. Mu cyumweru gishize tariki ya 30 ukwakira abapolisi bo mu ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge(ANU) bakorera mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Rubavu bafashe umugabo w’imyaka 38, afatanwa udupfunyika 2500. Tariki ya 31 Ukwakira mu Karere ka Muhanga undi mugabo w’imyaka 35 yateshejwe udupfunyika 1500.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police(CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko kugira ngo uwo muri Rubavu afatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Ati “Abaturage bakimara gutanga amakuru hateguwe igikorwa cyo kumufata. Abapolisi bagiye aho acururiza urwo rumogi basanga afite itsinda ry’abasore bafite intwaro gakondo(imihoro n’imbugita) barinda urugo rwe biteguye kurwanya inzego z’umutekano.”

CIP Karekezi akomeza avuga ko byabaye ngombwa ko abapolisi nabo bagaragaza ko bafite imbunda bituma ba bantu bahunga. Barakomeje bagera mu rugo rwa Twibanire basanga afite igipfunyika kirimo udupfunyika tw’urumogi 2500.

Yagize ati “Abapolisi bamaze kwinjira mu rugo basanze afite igipfunyika kinini kirimo udupfunyika duto tw’urumogi ibihumbi 2500. Twari dufite amakuru ko ari umucuruzi uhambaye w’urumogi.”

Nanone mu Karere ka Muhanga Polisi irimo gushakisha umugabo ukekwaho kuba umucuruzi w’ibiyobyabwenge kuko ku makuru yatanzwe n’abaturage tariki ya 31 Ukwakira iwe hafatiwe udupfunyika 1500 tw’urumogi ariko we abasha gucika.

Uwo mu karere ka Rubavu amaze gufatwa yashyikirijwe urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi kugira ngo akorerwe idosiye.

CIP Karekezi yongeye gukangurira abaturage gukomeza ubufatanye n’inzego z’umutekano, batangira amakuru ku gihe. Yabibukije ko ibiyobyabwenge ari kimwe mu byangiza ubuzima cyane cyane ku rubyiruko ndetse bigahungabanya umutekano.

Intara y’Iburengerazuba ikunze kugaragaramo abantu benshi bacuruza ibiyobyabwenge(urumogi). Abafatwa biyemerera ko barukura mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .