00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rubavu: Umugabo n’umukobwa we mu bafunzwe bakurikiranweho gukwirakwiza urumogi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 2 May 2022 saa 08:48
Yasuwe :

Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Rubavu yafashe abantu bane bakekwaho gukwirakwiza udupfunyika urumogi mu bihe bitandukanye. Abafashwe barimo umugabo ufite imyaka 42 n’umukobwa w’imyaka 18, bombi bafatanywe udupfunyika 1000 tw’urumogi bafatirwa mu Mudugudu wa Kabarora, Akagari ka Rugerero, Umurenge wa Rugerero.

Undi mugabo w’imyaka 41 yafatiwe mu Mudugudu wa Cyanika, Akagari ka Rwaza, Umurenge wa Rugerero afatanwa udupfunyika 387 tw’urumogi mu gihe mugenzi we w’imyaka 24 yafatiwe mu Mudugudu wa Gihanga, Akagari ka Basa mu Murenge wa Rugerero afite udupfunyika 301.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’lburengerazuba, Superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko bose bafashwe ku bufatanye n’abaturage aho batanze amakuru bavuga ko bacuruza ibintu bitemewe.

Ati “Polisi yakiriye amakuru avuga ko hari abantu bacuruza ibiyobyabwenge by’urumogi, nibwo ku wa Kane tariki ya 28 Mata, hafashwe umwe ukekwaho gukura urumogi mu gihugu cy’abaturanyi cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse afatanwa n’umukobwa we yari yahaye udupfunyika 1000 tw’urumogi dupakiye mu kabido bari bakase hejuru, amutuma kurukwirakwiza mu bakiriya be bo mu Mudugudu wa Kabarora.”

SP Karekezi yakomeje agira ati: “Uyu mukobwa ni we watubwiye ko se ari we wamuhaye urumogi ngo arushyire abakiliya, bityo ahita ajya kwereka abapolisi iwabo, se barahamusanga, yemera ko yakoresheje umwana we kuko ari we yabonaga abantu badashobora gukekaho ubwo bucuruzi.”

SP Karekezi ashimira uruhare rw’abaturage mu gukumira no kurwanya ibyaha bitandukanye ndetse bagatanga amakuru ku cyahungabanya umutekano ababigiramo uruhare bagafatwa.

Abafashwe bose uko ari bane bashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha kugira ngo bakurikiranwe.

Urumogi rushyirwa ku rutonde rw’ibiyobyabwenge bihambaye mu Rwanda. Uhamijwe icyaha cyo kurukoresha no kurukwirakwiza ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni 20 ariko atarenze miliyoni 30.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .