00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rubavu: Umugabo arakekwaho kwica umugore bapfa ibihumbi 12 Frw

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 25 July 2022 saa 10:55
Yasuwe :

Umugabo wo mu Karere ka Rubavu arakekwaho kwica umugore babanaga mu buryo butemewe n’amategeko, bapfa amafaranga ibihumbi 12 Frw.

Inkuru y’urupfu rw’uyu mugore yamenyekanye ubwo ubwo abaturanyi be babonaga yatinze kubyuka bamukomangira ntakingure, bakwinjira bagasanga yapfuye bagakeka umugabo babanaga.

Impamvu uyu mugabo akekwa ni uko aba bombi bari bagiranye amakimbirane mu ijoro ryari ryabanjirije umunsi nyakwigendera yitabye Imana, aho bivugwa ko bapfaga amafaranga ibihumbi 12 Frw uyu mugore yari abikiye uyu mugabo.

Muri ayo makimbirane, ngo uyu mugabo yaje guhiga ko namufata ‘aza kumukata ijosi,’ byongeye kandi akaba yahise abura nyuma y’uko urupfu rw’uyu mugore rumenyekanye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bugeshi wo mu Karere ka Rubavu, ari nawo byabereyemo, Rwibasira Jean Bosco, yemeje aya makuru, avuga ko ukekwa akirimo gushakishwa.

Ati “Abaturage babonye atarakingura bajya kumukomangira basanga yapfuye, natwe twahise tumenyesha izindi nzego ku buryo kuri ubu RIB irimo gukora iperereza kugira ngo ibashe gutanga amakuru y’impamo kuri uru rupfu.”

Rwibasira akomeza asaba abaturage kurushaho kubana mu bwumvikane nta makimbirane, kuko urugo yagezemo nta terambere riharangwa.

Umurambo wa Nyakwigendera wajyanywe ku bitaro bya Gisenyi kugira ngo ubanze ukorerwe isuzumwa mbere y’uko ushyingurwa, mu gihe ukekwaho kwica nyakwigendera yatorotse akaba akirimo gushakishwa.

Abaturage bakomanze ku rugo rw'umugore basanga yapfuye nyuma y'uko umugabo babanaga ahigiye kumwica bapfa ibihumbi 12 Frw

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .