Iyi myenda yafashwe ku bufatanye bwa Polisi n’abaturage ku wa Kane, tariki ya 28 Nyakanga 2022. Yafatiwe mu Mudugudu wa Karuvugiro, Akagari ka Burushya, Umurenge wa Nyamyumba mu Karere ka Rubavu.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko magendu y’imyenda ya caguwa yari ipakiye mu mifuka 19, yinjiye mu gihugu ivuye muri RDC inyujijwe mu Kiyaga cya Kivu.
Abapolisi bo muri ASOC bari bafite amakuru ko umugabo wafashwe n’umuhungu we ari ba ruharwa mu kwinjiza magendu y’imyenda ya caguwa ndetse ko avugana n’abazanye caguwa bakayigeza ku nkombe z’Ikiyaga cya Kivu akayishyira abacuruzi mu Isoko rya Mahoko.
Yakomeje ati "Abapolisi bagiye mu rugo rwe basatse iwe bahasanga imifuka ine y’imyenda, bagiye mu rugo rw’umuhungu we bahasanga imifuka 15."
Gusa umuhungu w’uwo mugabo akimara kumenya ko ashakishwa yahise atoroka ndetse kuri ubu ari gushakishwa ngo afatwe.
SP Karekezi yashimye uruhare rw’abaturage batanga amakuru ngo abakora magendu bafatwe bahanwe, anabasaba gukomeza kubikora ngo n’abatarafatwa na bo bafatwe.
Yasoje yihanangiriza abaturage baturiye imipaka kureka kwijandika mu bikorwa byo kwinjiza magendu n’ibindi bicuruzwa bitemewe mu gihugu, kuko magendu ari mbi ‘imunga ubukungu bw’igihugu’ n’uyifatiwemo ahanwa n’amategeko ibihano bikomeye birimo no gufungwa.
Itegeko ry’umuryango w’ibihugu byo mu Karere k’Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda mu ngingo yaryo ya 199 rivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara ndetse n’imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu na yo itezwa cyamunara naho umushoferi wayo agacibwa amande ya 5000$.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!