Rubavu: Ukekwaho gukwirakwiza urumogi mu baturage yafatanwe udupfunyika 3000

Yanditswe na IGIHE
Kuya 18 Ugushyingo 2020 saa 07:34
Yasuwe :
0 0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Rubavu mu Kagari ka Byahi mu ijoro rya tariki ya 15 Ugushyingo yafashe umugabo w’imyaka 37 akekwaho gukwirakwiza urumogi mu baturage kuko yanafatanwe udupfunyika twarwo ibihumbi bitatu.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko abapolisi bo mu ishami rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU) bari bafite amakuru ko uwo mugabo ari umucuruzi w’ibiyobyabwenge mu Karere ka Rubavu aribwo bahise bategura igikorwa cyo kumufata.

Yagize ati “Abapolisi bo muri ANU bakimara kubona amakuru bahise bategura uko bamufata. Bamufashe ari nijoro ari kuri moto ari nayo yifashishaga mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge.”

Amaze gufatwa yavuze ko asanzwe ari umumotari nyamara nta byangombwa byo gutwara moto yari afite ndetse nta n’ikibigaragaza, nk’umwambaro wihariye cyangwa ingofero biranga abamotari.

CIP Karekezi yagize ati “Yatwaraga moto atabifitiye ibyangombwa, ikigaragara yayiguriye kujya ayifashisha mu bikorwa byo gukwirakwiza ibiyobyabwenge.”

CIP Karekezi yavuze ko uwafashwe yanze kuvuga aho yari akuye urumogi cyakora yari arujyanye iwe mu rugo. Yakomeje avuga ko hari amakuru avuga ko hari undi muntu bakorana ufite urumogi rugera ku dupfunyika ibihumbi bibiri ubu na we aracyari gushakishwa.

Uwafashwe yahise ashyikirizwa urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi kugira ngo hakorwe iperereza.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .