Rubavu: Polisi yafashe televiziyo 10 zijinzwaga mu gihugu mu buryo bwa magendu

Yanditswe na IGIHE
Kuya 24 Nzeri 2020 saa 07:57
Yasuwe :
0 0

Polisi ikorera mu karere ka Rubavu yafashe televiziyo 10 za ’flat screen’ zari zinjijwe mu gihugu mu buryo bwa magendu, abari bazizanye mu Rwanda banyuze mu nzira zitemewe.

Izi televiziyo uko ari 10 zafashwe ku wa Kabiri tariki ya 22 Nzeri, zifitwe n’umugabo w’imyaka 41 n’undi wa 36. Bakurikiranweho kugira uruhare mu bucuruzi bwa magendu, kuko zafatiwe aho bari bashinzwe gucunga umutekano.

Umwe yari asanzwe arinda hoteli iherereye mu murenge wa Gisenyi ari naho hafatiwe izo televiziyo 10, mu gihe mugenzi we yakoraga ku nyubako byegeranye icuruza amacumbi. Aba bagabo bakurikiranweho kugira uruhare rwo gukorana n’amatsinda y’abantu bacuruza ibintu bya magendu, bakabafasha kubihisha muri ayo mazu bashinzwe gucungira umutekano.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Bonaventure Twizere Karekezi avuga ko kugira ngo izo televiziyo ziboneke byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage, ko hari abantu bazinjizaga mu gihugu mu buryo bwa magendu bazikuye mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Yagize ati "Twari dufite amakuru ko ziriya televiziyo zinjiye mu Rwanda zivuye muri Congo kandi ko bagira uruhare mu kuzibika muri ariya mazu bashinzwe kurinda."

CIP Karekezi akomeza avuga ko Polisi ikimara kumenya ayo makuru yahise ijya gusaka muri hoteli yaketswe basanga koko izo televiziyo 10 zirimo.

Ubuyobozi bwa hoteli bwatangaje ko butari buzi ko amazu yabo ajya akoreshwa mu bikorwa binyuranyijwe n’amategeko, nubwo ngo mu minsi ishize bari baketse ushinzwe umutekano waho kuba akorana n’abanyabyaha.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba yakomeje avuga ko hagikomeje iperereza ryo kumenya niba nta bindi bicuruzwa bya magendu binjije mu gihugu ndetse hanashakishwa abakora ibi bikorwa by’ubucuruzi bwa magendu. Yashimiye abaturage bihutiye gutangira amakuru ku gihe, agaragaza ko ari umusanzu ukomeye mu bufatanye mu kwicungira umutekano ndetse no kurwanya ibyaha harimo n’ubucuruzi bwa magendu.

Itegeko ry’umuryango w’ibihugu byo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda, ingingo yaryo ya 199 rivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara.

Imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu nayo itezwa cyamunara ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana na $5000.

Aba bagabo bafashwe bakekwaho ubufatanyacyaha mu bucuruzi bwa magendu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .