00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rubavu: Minisitiri Marizamunda yasabye urubyiruko guhangana n’abakoresha ikoranabuhanga bakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside

Yanditswe na Nshimiyimana Eric
Kuya 9 April 2025 saa 11:25
Yasuwe :

Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, wifatanyije n’abatuye Akarere ka Rubavu mu Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, yasabye urubyiruko kugira uruhare mu guhangana n’abakoresha ikoranabuhanga bagakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside.

Yabitangaje kuri uyu wa 9 Mata 2025, ubwo yari yifatanyije n’inzego zitandukanye mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyabereye ku rwibutso rwa Nyundo ruherereye mu Murenge wa Nyundo.

Muri uyu muhango kandi hashyinguwe mu cyubahiro umubiri wa Nzaramba Cyprien, wishwe muri jenoside yakorewe abatutsi wari umaze imyaka 31 utarashyingurwa mu cyubahiro, ukaba warabonetse mu karere ka Rutsiro.

Minisitiri Marizamunda yasabye urubyiruko guhangana n’abakoresha ikoranabuhanga babiba ingengabitekerezo bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

"Ntabwo abantu bari hirya no hino babarusha gukwirakwiza ibitekerezo byiza byo kuyirwanya, kuko ingabo ziri ku mipaka, kandi n’abagerageje gushaka kwinjira ku nkike z’u Rwanda (mutarama 2025) byabananiye, ndabibutsa ko hari ibihugu by’amahanga byari byihishe inyuma ya kiriya gikorwa kibisha. Ku manywa y’ihangu mwarabibonye ko abashatse kubigerageza byabapfubanye, n’abandi bazashaka kugeraza kudusubiza mu icuraburindi ntibazabigeraho.”

Yakomeje ahamya ko Abanyarwanda bazi neza icyo bashaka, ko bashyize imbere Ndi Umunyarwanda, bagashyigikira ubumwe n’ubudaheranwa nk’imbaraga z’u Rwanda zitisukirwa, ndetse bagahangana n’abapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe abatutsi.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, na we yagaragaje ko ibikorwa bya FDLR, FARDC, WAZALENDO n’abandi bari bafatikanyije ubwo bageragezaga kurasa ku butaka bw’u Rwanda, muri Mutarama 2025 kwari ukwangisha abaturage ubutegetsi buriho.

Ati “Abashakaga gusiga bangishije abaturage Leta byababereye ubusa ahubwo bibatera kuyikunda cyane, kuko ubwo bageragezaga kurasa kuri Rubavu ibyo bisasu byamirwaga n’ibindi, n’ibyo kwishimira kandi byabaye kubera imiyoborere myiza ya leta y’u Rwanda.”

Perezida wa IBUKA, mu Karere ka Rubavu, Mbarushimana Gerard mu kiganiro na IGIHE, yahamije ko kuba FDLR yaragereje kurasa no gushaka kwinjira ku butaka bw’u Rwanda ntibiyishobokere, kuko yifuzaga kuza gusoza umugambi mubisha wa Jenoside bahunze 1994 badasoje.

Ati “Abo bashakaga kuza gutera u Rwanda ngo basoze umugambi wabo mubi, bavuye mu gihugu bahunga nyuma yo kutumarira imiryango, bageze hakurya bakomeza urwango bigishijwe igihe kirekire, ntabwo bashizwe kuko n’ubu bahora bumva bashaka kugaruka, mu gihe cyashize barabigerageje ngo badusubize mu bihe bibi nk’ibyo twarimo 1994. Ntibyashobotse ndetse ntibizashoboka mu Rwanda kuko twunze ubumwe kandi tuzi aho Igihugu kituganisha.”

Yaboneyeho gushimira Umukuru w’Igihugu n’Inzego z’umutekano zabakingiye ibisasu byavaga i Goma byifuzaga guhindura akarere ka Rubavu umuyonga.

Ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, byatangiye ku wa 7 Mata, bikazamara iminsi 100.

Minisitiri Marizamunda yasabye urubyiruko guhangana n'abafobya Jenoside bakoresheje imbuga nkoranyambaga
Perezida wa IBUKA, mu Karere ka Rubavu, Mbarushimana Gerard, yavuze ko bashimishijwe n'uko umugambi FDLR yari ifite wo kugaruka guhungabanya u Rwanda wayipfubanye
Abadepite bakomoka mu Karere ka Rubavu bifatanyije n'abaturage Kwibuka ku rwibutso rwa Nyundo
Senateri Mureshyankwano na we yifatanyije n'abaturage b'Akarere ka Rubavu
Abayobozi batandukanye bashyize indabo ku Rwibutso rwa Nyundo ruruhukiyemo imibiri 1.026
Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda na Meya Mulindwa Prosper muri iki gikorwa Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .