Rubavu: Minisitiri Mutimura yasabiye ibihano umuyobozi w’ishuri

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 8 Gashyantare 2019 saa 04:53
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Uburezi, Dr Mutimura Eugene, yagiriye uruzinduko mu Karere ka Rubavu, asura amashuri atandukanye ari nabwo yasabiraga ibihano umuyobozi w’Ishuri ribanza rya Kivumu, mu murenge wa Gisenyi.

Mu kiganiro na IGIHE, Minisitiri Mutimura yagize ati “Twanenze umuyobozi w’ikigo, ntasura abarimu ngo amenye imikorere yabo, ntaho basinya, abana barasiba nta gikurikirana, twasabye ubuyobozi bw’akarere kugirango bamukurikirane bamufatire ibyemezo, ibi ntabwo ari byo twifuza. Ariko twasanze abana ari abahanga cyane cyane abo muwa gatandatu, ubona bumva Icyongereza cyane.’’

Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Rubavu Ushinzwe Imibereho Myiza, Uwampayizina Marie Grace, yavuze ku uyu muyobozi agiye gufatirwa ibihano.

Ati’’Uyu muyobozi w’iki kigo tugiye kumufatira ibihano biteganywa n’itegeko ry’umurimo, ibaruwa arayibona vuba kuko ntabwo twakwihanganira kubona umuyobozi atita ku nshingano ze.’’

Minisitiri Mutimura yakomeje avuga ko Minisiteri y’uburezi izakomeza gufasha abarimu mu kurushaho kongera ubushobozi, abo bizagaragara ko batiyongera ubumenyi bakazahagarikwa.

Yanasabye ababyeyi kurushaho gukurikirana abana babo.

Minisitiri Mutimura na Meya wa Rubavu Habyarimana Gilbert basuye iri shuri
Yashimye uburyo abanyeshuri ari abahanga kandi bafite umuhate wo kwiga
Minisitiri Mutimura yanagenzuye abarimu
Minisitiri Dr Mutimura yavuze ko yasabiye uyu muyobozi ibihano kugira ngo ahindure imiyoborere y'ishuri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza