Rubavu: Kaminuza ya UTB yateye ibiti 5000 inatangira mituweli abantu 900

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 18 Ukwakira 2018 saa 08:41
Yasuwe :
0 0

Kaminuza y’ubukerarugendo, ikoranabuhanga n’ubucuruzi (UTB), yateye ibiti 5000 ku musozi wa Rubavu, inatangira ubwisungane mu kwivuza imiryango 300 bo mu Murenge wa Rubavu mu Kagari ka Byahi.

Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Kane ku musozi wa Rubavu, uri mu murenge umwe n’aho Kaminuza ya UTB igiye kwimukira.

Umuyobozi Mukuru wa UTB, Dr Kabera Calixte, avuga ko ibikorwa byo kubungabunga umusozi wa Rubavu biri mu rwego rwo kwegera abaturage b’aho iyi kaminuza igiye kwimukira.

Ati “Twaje gutera ibiti 5000 ku musozi wa Rubavu uhanamye ukeneye kongerwaho ibiti kugira ngo turwanye isuri n’abaturage bakomeze guhumeka umwuka mwiza”.

“Twanatanze ubwisungane mu kwivuza ku miryango itishoboye 300 igizwe n’abantu 900 mu rwego rwo kuvunyisha kuko uyu murenge wa Rubavu ariho tugiye kwimukira’’.

Kaminuza ya UTB kandi yanagiranye amasezerano n’Akarere ka Rubavu, yo kwegereza amazi, amashanyarazi, internet igezweho ya Fibre Optique, aho iyi Kaminuza igiye kwimukira.

Dr Kabera yavuze ko bijeje akarere ko ‘tugiye kwihutisha byo kubaka ku buryo umwaka w’amashuri wa 2019-2020 tuzaba twimukiye mu Murenge wa Rubavu’.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert, avuga ko aya masezerano azagirira akamaro abaturage b’Umurenge wa Rubavu iyi kaminuza igiye kwimukiramo.

Ati “Amasezerano niyi kaminuza biri muri gahunda y’iterambere ry’Akarere ka Rubavu, yo kuzamura za kaminuza zifite ibyo abazigana bakeneye kandi zinagira uruhare mu iterambere ku baturage baho zikorera”.

Yakomeje avuga ko bagira ngo yaba kaminuza n’abaturage bo mu murenge waho igiye kwimukira bazabe bafite iby’ibanze bituma barushaho kubyaza uyu musaruro aya mahirwe.

Inyubako UTB irimo kubaka mu Karere ka Rubavu izatwara miliyari eshatu na miliyoni 200 Frw, naho ku musozi wa Rubavu, ubuyobozi bw’umurenge bukaba buteganya gutera ibiti ibihumbi 80 ku gice cy’umurenge wa Rubavu muri uyu mwaka.

Dr Kabera atera ibiti ku musozi wa Rubavu
Col Muhizi Pascal uyobora Brigade ya 301 ikorera Rubavu na Nyabihu atera igiti
Dr Kabera Callixte asinya amasezerano
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert ashyira umukono ku masezerano

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza