00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rubavu: Isoko rimaze imyaka 13 ryubakwa rigiye gutangira gukorerwamo

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 28 February 2025 saa 04:27
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwatangaje ko bitarenze muri Kamena 2025 Isoko rya Gisenyi rizaba ryatangiye gukorerwamo, bikazashyira iherezo ku myaka igera kuri 13 umushinga wo kuryubaka wagiye uhura n’imbogamizi zitandukanye.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper yavuze ko mirimo ya nyuma yo kubaka iryo soko irimbanyije ndetse ko ab’inkwakuzi batangiye kurifatamo imiryango.

Yagize ati “Turateganya ko iri soko ukwezi ukwa Gatanu kuzasiga ryarangiye. Tugeze mu mirimo ya nyuma yo gusoza nko gusiga amarangi, gushyiramo ibirahuri, amakaro no gutunganya hanze.”

Meya Mulindwa yasobanuye ko ubu Akarere ka Rubavu karimo gutegura amasezerano kazagirana na rwiyemezamirimo uzaricunga.

Ati “Turimo gushaka rwiyemezamirimo uzahagararira abashoye imari muri iri soko, gutanga imyanya, kurikurikirana n’imicungire yaryo. Ibikorwa byose bisigaye turimo kubikorera rimwe ku buryo mu kwa Gatandatu isoko rizaba ririmo gukora neza.”

Meya wa Rubavu yavuze ko iryo soko ryatangiye kubakwa mu 2012 kugeza ubu rikaba ritaruzura aho ba rwiyemezamirimo baritangije byagezemo hagati bananirwa kurikomeza hazamo n’abandi biranga.

Ikindi cyakomye mu nkokora iyubakwa ry’Isoko rya Gisenyi ni umutingito wabaye ukagera mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Rubavu bituma inyigo yongera gusubirwamo kugira ngo rizabe ari isoko ridashobora kugirwaho ingaruka n’imitingito.

Ati “Ryari ryarashyizweho amakaro ryarakinzwe rigiye gutahwa, habaye umutingito abantu babona ubukana bwawo, basanga uko ryari ryubatse bitari bihagije ni bwo hajemo imirimo yo kurikomeza.”

Yavuze ko icyo gihe bahise basubira mu nyigo yaryo bararikomeza kugira ngo rizabe ari isoko ridashobora gusenywa n’umutingito uwo ari wo wose ugereranyije n’imitingito yabaye muri ako Karere.

Isoko rya Gisenyi rizatangira gukorerwamo muri Kamena 2025

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .