Rubavu: Ishuri ryafashwe n’inkongi, hashya ibifite agaciro ka miliyoni 1 Frw

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 22 Mutarama 2021 saa 12:49
Yasuwe :
0 0

Inkongi y’umuriro yibasiye Urwunge rw’Amashuri rwa Mutura ya Mbere [GS Mutura I] ryo mu Karere ka Rubavu, ibyumba abakobwa bararagamo birashya, hangirika ibikoresho bifite agaciro k’asaga miliyoni 1 Frw.

Ishuri rya Gs Mutura I riherereye mu Mudugudu wa Kabari, Akagari ka Nyamikongi mu Murenge wa Kanzenze mu Karere ka Rubavu.

Ryafashwe n’inkongi y’umuriro mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Mutarama 2021, yatangiye ifata inyubako yari icumbikiye abanyeshuri b’abakobwa 227.

Ubuyobozi butangaza ko ibikoresho binyuranye birimo za matelas, imyenda, ibikapu n’ibindi bifite agaciro k’asaga miliyoni 1 Frw aribyo byangirikiye muri iyo nkongi.

Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Rubavu ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Ishimwe Pacifique, yabwiye IGIHE ko nta muntu waguye muri iyi mpanuka.

Yakomeje agira ati “Saa Kumi za mu gitondo ni bwo inyubako iraramo abakobwa yafashwe n’inkongi y’umuriro, ku bw’amahirwe nta mwana n’umwe wahiriyemo ndetse bagerageje kurokora bimwe mu bikoresho.”

Ishimwe yavuze ko Polisi yahise itabara ibasha kuzimya inkongi ku buryo amasomo yahise akomeza nk’uko bisanzwe nta we uhungabanyijwe n’ibyo bibazo.

Abanyeshuri bagerageje kureba ko hari ibyo baramira
Ibikoresho byinshi byahiye birakongoka
Ibitanda byasigaye kuko ari ibyuma ntabwo byahiye
Imbere aho abanyeshuri bararaga hakongotse
Iyi nkongi yangije ibintu byinshi
Ni uku byari bimeze nyuma yo kuzimya iyi nkongi
Inkongi yatangiye ahagana saa Kumi zo mu gitondo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .