Rubavu: Imvura n’imbeho ntibyarogoye abaturage bakereye kwakira Perezida Kagame (Amafoto)

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 10 Gicurasi 2019 saa 11:39
Yasuwe :
0 0

Ibihumbi by’abaturage b’Akarere ka Rubavu bakoraniye mu kibuga cy’umupira mu Murenge wa Nyundo, aho bakereye kwakira Perezida Paul Kagame ubagenderera kuri uyu wa Gatanu.

Ni igitondo cyazindukanye imvura nkeya n’imbeho, gusa ntibyabujije abaturage, abato n’abakuru, kwitabira uyu munsi udasanzwe ngo bagezweho impanuro n’umukuru w’igihugu ndetse bamugezeho bimwe mu bibazo bafite ngo bihabwe umurongo.

Ni igikorwa Perezida Kagame akomereje i Rubavu nyuma y’uko ku wa Gatatu yasuye Akarere ka Burera, ku wa Kane agasura Akarere ka Musanze.

Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Rubavu Ushinzwe Ubukungu, Murenzi Janvier, yabwiye IGIHE ko uru ruzinduko barwishimiye cyane.

Ati “Abaturage b’aka Karere ka Rubavu hari byinshi bidusigira kuko usibye n’impanuro hari n’ibindi bikorwa mu by’ukuri, ibibazo tuba dufite tukabimugezaho akabihereza umurongo. Rero iyo yadusuye ni ikintu abaturage bishimira cyane ku mpanuro bumva ariko nanone no ku bisubizo by’ibibazo baba bafite.”

Yagaragaje ko hari byinshi akarere ka Rubavu kamaze kugeraho birimo ibikorwa biteza imbere umujyi ndetse n’ubuhinzi muri aka karere. Rubavu ikungahaye ku buhinzi bw’ibirayi bugeze ku rwego rw’umusaruro wa toni 33 kuri hegitari, mu bukerarugendo nko gutunganya ahantu nyaburanga n’ibindi bikorwa remezo bijyana nabyo nko ku mwaro w’ikiyaga cya Kivu.

Ati “Akarere ka Rubavu twihaye intego yo kuba irembo ry’u Rwanda mu bucuruzi n’ubukerarugendo. Ibi bikorwa bitandukanye Perezida wa Repubulika yadufashije kugeraho biraganisha muri cya cyerekezo abaturage ba Rubavu bahisemo kinagana mu cyerekezo cy’igihugu.”

“Mu mibereho myiza rero turishimira byinshi no kuba abaturage bagenda bahindura imibereho, ubushize [Perezida Kagame] yatugiraga inama kugira ngo abana bagume mu ishuri, twari ku kigero cya 96% by’abana bajyaga ku ishuri, ubu tugeze kuri 99.3%. Izo ni impanuro ze twashyize mu bikorwa.”

Mu bindi ni uko hakomeje kubakwa amavuriro ku rwego rw’utugari n’ibigo nderabuzima.

Murenzi yanagarutse ku byifuzo aka karere gafite birimo kubona imihanda ifasha ubuhahirane mu gice cya Gishwati; kubaka ibilometero 32 by’imihanda ihuza Rubavu na Repubulika ya Demokarasi ya Congo uhereye ku mirenge ya Bugeshi Busasamana, Cyanzarwe, Rubavuna Kanzenze.

Ikindi ni uko hakwemezwa ko Isoko rya Kijyambere rya Rubavu rishyirwa mu mutungo w’Akarere ngo ryegurirwe abikorera kuko biteguye kurangiza imirimo yo kuryubaka imaze imyaka yaradindiye.

Harimo kandi ko Ibitarobya Gisenyi bikeneye kuvugururwa kubera ko bishaje kandi byakira abarwayi benshi bo mu Rwanda na RDC, kimwe n’ibikorwa byo kugeza amazi meza mu bice by’ibirunga kuko atarabageraho.

Aka karere kavuga ko kugeza amashanyarazi ku baturage bigeze kuri 47% harimo imirasire y’izuba n’amashanyarazi y’umuyoboro mugari, naho amazi meza aka karere kari kuri 85%.

Amafoto: Moise Niyonzima


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza