Rubavu: Imodoka itwara abagenzi yafatiwemo amabuye y’agaciro

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 10 Ugushyingo 2020 saa 07:13
Yasuwe :
0 0

Kuwa Gatandatu tariki ya 07 Ugushyingo, ku makuru yatanzwe n’abaturage, mu Kagari ka Busigari mu Murenge wa Cyanzarwe mu Karere ka Rubavu hafatiwe imodoka itwara abagenzi (Taxi voiture) yo mu bwoko bwa Toyota Carina ipakiye ibiro 250 by’amabuye y’agaciro ya magendu yo mu bwoko bwa “traumaline". Iyo modoka yari itwawe n’umugabo w’imyaka 45 ari kumwe n’umugore w’imyaka 35, bikekwa ko ari we nyiri amabuye.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko iyi modoka yafashwe ahagana saa tanu z’ijoro ubwo yavaga mu Murenge wa Cyanzarwe yerekeza mu mu Mujyi wa Gisenyi.

Yagize ati “Ayo mabuye yinjijwe mu Rwanda mu buryo bwa magendu anyujijwe mu nzira zitemewe avuye mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, abikwa mu rugo rw’umuturage utuye mu Mudugudu wa Kanembwe, akagari ka Busigari mu Murenge wa Cyanzarwe. Bikekwa ko nyiri aya mabuye yitwikiriye ijoro azana n’iyi modoka isanzwe itwara abagenzi aza gupakira ayo mabuye, nibwo abaturage bahitaga babimenyesha Polisi, iyo modoka ikaza gufatwa.

CIP Karekezi avuga ko nyuma y’uko iyo modoka ifashwe, uwo mugore ukekwaho n’ubundi gucuruza amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko yavuze ko ayo mabuye ari ibiro 150 nyamara babipimye basanga ari ibiro 250.

Uwo mugore n’umushoferi ndetse n’ibyo bafatanwe bahise bashyikirizwa urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri Sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi kugira ngo bakorweho iperereza.

CIP Karekezi yashimiye abaturage batangiye amakuru ku gihe.

Yagize ati “Turashimira abaturage bakomeje kugaragaza imikoranire myiza, hari amabuye nk’aya ya magendu n’ibiyobyabwe byagiye bifatwa ndetse n’ibindi byaha byagiye bikumirwa bitaraba biturutse ku makuru atangwa n’abaturage. Turabashishikariza gukomeza iyi mikoranire myiza ndetse n’uko buri wese aba ijisho rya mugenzi we.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yakanguriye abacyishora mu bucuruzi nk’ubu butemewe n’amategeko kubicikaho kuko nta kindi bibagezaho uretse igihombo gusa.

Itegeko rigena ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri nimero 58/2018 ryo kuwa 13/08/2018, mu ngingo ya 54 ivuga ko umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya, ucukuza amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .