Rubavu: Imiyoboro ikwirakwiza amashanyarazi yaravuguruwe yongererwa ingufu kugira ngo ijyane n’igihe

Yanditswe na IGIHE
Kuya 8 Ugushyingo 2020 saa 05:21
Yasuwe :
0 0

Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG) yongereye imbaraga amashanyarazi akwirakwizwa mu Karere ka Rubavu ahubatswe imiyoboro mishya isimbura ishaje ndetse hanashyirwa kabine nshya nyinshi. Ibi byatumye amashanyarazi atangwa muri aka gace ava ku kigero cya kilovolt (kV) 6.6 agera kuri kV 30.

Akarere ka Rubavu kari mu mijyi yunganira Kigali, gafite iterambere rigaragara ndetse n’abagatuye bakomeje kwiyongera ari nako ibikorwa remezo n’inganda bihashyirwa.

Kubera ukwiyongera kw’abahatuye bakenera amashanyarazi ndetse inganda n’amahoteli n’ibindi bikorwa bitandukanye birayakoresha, imiyoboro iyahakwirakwiza yari itangiye kurushwa ingufu n’abayikoresha, ku buryo henshi binubiraga icikagurika ryayo ndetse ahandi ugasanga ahari ariko adahagije ngo abayakoresha bayabone uko bayakeneye.

Ni muri urwo rwego Leta y’u Rwanda, ku nkunga y’u Bubiligi, binyuze muri REG muri gahunda yo gukwirakwiza amashanyarazi, yatangiye umushinga wo kuvugurura no kongerera ingufu imiyoboro ikwirakwiza amashanyarazi mu bice bitandukanye by’Akarere ka Rubavu, cyane cyane mu gice cy’umujyi mu Mirenge ya Gisenyi na Nyamyumba.

Umuyobozi muri REG uhagarariye igice cy’Intara y’Amajyaruguru n’Uturere twa Rubavu, Nyabihu na Ngororero, Nzamurambaho Marcel, avuga ko uyu muri uyu mushinga, imiyoboro ishaje yasimbuwe ndetse hubakwa n’indi mishya, amakabine ashaje nayo arasanwa, andi arasimburwa ndetse hubakwa amashya agera kuri 11.

Yagize ati “Uyu muriro tugiye kuwongerera ubushobozi tuwuzamure tuwugeze kuri kilovolt 30. Ibi ni ukugira ngo abafatabuguzi bacu babashe kugerwaho n’umuriro umeze neza. Uko tuzamura ingufu zawo kurushaho, ni ko n’abawakira nabo ubageraho ugifite imbaraga zihagije.”

Yakomeje avuga ko ibi bigabanya ibihombo ikigo gishobora kugira bitewe n’uko umuriro utakara uzagabanuka nawo ugakoreshwa.

Ati “Iyi miyoboro yubatswe kera mu myaka ya 1976 ku buryo yari ikeneye kuvugururwa. Icyo gihe umuriro wakenerwaga ntaho wari uhuriye n’ukenerwa ubu turebye n’iterambere riri mu Mujyi wa Rubavu. Ubu imyinshi muri iyo miyoboro yari ishaje mu gihe indi yari imaze kuremererwa n’umubare munini w’abayifatiyeho n’ibikoresho bikenera amashanyarazi bakoresha.”

Avuga ko ibi biri mu cyerekezo cya Leta cyo kugeza amashanyarazi kuri bose akanabageraho ameze neza ku buryo bayakoresha nta mbogamizi bakayabyaza umusaruro.

Abatuye n’abakorera mu Karere ka Rubavu bagaragaza ko bishimiye ko ibibazo bajyaga bagira bijyanye n’umuriro muke bigiye gukemuka.

Sikubwabo Théogène utuye mu Kagari k’Umuganda, mu Murenge wa Gisenyi, avuga ko umuriro bari bafite mbere wari muke ku buryo n’amatara yabaga azima buri kanya.

Ati “Mbere twacanaga amatara urumuri rwayo ntirugaragare neza ndetse n’iyo twacomekaga frigo, wasangaga idakonja ahubwo ibirimo bikangirika. Ubu turashimira ko byakemutse. Ubu hari itandukaniro rikomeye kuko mbere wasangaga twinubira umuriro wagendaga buri kanya, ariko ubu bimeze neza rwose.”

Habineza Sada ucururiza mu isoko ry’ahitwa Majengo we avuga ko ubu ibibazo by’umuriro bagiraga byakemutse.

Ati “Mbere twakundaga kubura umuriro akenshi tukarara mu mwijima. Ariko ubu ntitukiwubura ndetse n’aha mu isoko wasangaga saa Kumi n’ebyiri zigera tukihutira gutaha kubera umwijima ariko ubu turakora amasaha yose dushatse ku manywa na nijoro.”

Akarere ka Rubavu kari mu dufite ingo nyinshi zifite amashanyarazi mu Rwanda kuko izigera kuri 70% ubu ziyafite. Uyu mushinga wo kuvugurura imiyoboro watangiye mu ntangiriro z’umwaka ushize, ukaba waratwaye miyoni zisaga 4.5 z’amadolari ya Amerika.

Hubatswe kabine nshya zizafasha mu kugenzura uko amashanyarazi atangwa
Imiyoboro ikwirakwiza amashanyarazi yaravuguruwe yongererwa ingufu kugira ngo ijyane n’igihe
Imwe muri kabine 11 nshya zubatswe mu Karere ka Rubavu
Umuyobozi muri REG uhagarariye igice cy’Intara y’Amajyaruguru n’Uturere twa Rubavu, Nyabihu na Ngororero, Nzamurambaho Marcel hamwe n'Umuyobozi w'Ishami rya REG mu Karere ka Rubavu
Transformateur zigera kuri 19 nizo zongerewe mu miyoboro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .