Rubavu: Imiryango 28 yarokotse jenoside yahawe ibikoresho bya miliyoni hafi 6FRW

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 7 Ukuboza 2019 saa 01:35
Yasuwe :
0 0

Imiryango igera kuri 28 yo mu murenge wa Rugerero nyuma yo kubakirwa inzu zigezweho, yashyikirijwe n’ibikoresho byo mu nzu byiganjemo ibiryamirwa, intebe n’ibindi nkenerwa.

Mu murenge wa Rugerero niho hubatswe umudugudu w’abarokotse jenoside yakorewe abatutsi ku bufatanye bw’akarere n’ikigega gitera inkunga abarokotse jenoside batishoboye (FARG) n’abikorera aho nyuma yo kuzubaka batari bagahawe ibikoresho n’ibyo bari barahawe bikaba byari bimaze gusaza.

Iyi miryango yemezaga ko kuba batagiraga ibikoresho byabangamiraga imibereho yabo ariko kuri ubu barashima ubuyobozi bwabibahaye.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage Ishimwe Pacifique, yasabye abarokotse jenoside bo mu murenge wa Rugerero gufata neza ibikoresho bahawe.

Ati “Ibi bikoresho n’iby’ibanze byo kubafasha kugira ngo mwe kuba mu nzu itagira icyo kuryamaho ndetse no kwicaraho. Icyo tubasaba ni ukubifata neza ndetse mu gihe hagize ikigira ikibazo mukihutira kugisana kugira ngo bizabashe gukomeza kubafasha ku buryo burambye.’’

Mu izina ry’ubuyobozi bw’Akarere yabijeje gukomeza kubaba hafi anaboneraho gusaba abafite imbaraga zo gukora gukomeza kwitabira umurimo mu rugendo rwo kwigira.

Abahawe ibikoresho bashimira Ubuyobozi bw’Igihugu budahwema kubareberera bakizeza kuzabifata neza ndetse no gukomeza gutanga umusanzu wabo mu kwiyubakira igihugu bafatanije n’abandi Banyarwanda.

Umuyobozi wa IBUKA mu murenge wa Rugerero, Habiyaremye Abdulkarim, mu izina ry’abarokotse avuga ko ashimira leta akavuga ko n’ibisigaye bizakemuka.

Ati “Turishimye cyane kuba iyi miryango yari yarubakiwe inzu ariko nta bikoresho ariko kuba babibonye turashima ubuyobozi ku bw’iyi nkunga kandi n’ibisigaye hari icyizere kuko abikorera bemeye kuzubaka inzu zisigaye’’.

Mwizerwa Agnes umwe mu bahawe ibikoresho yagize “Twishimiye ibi bikoresho baduhaye bije ari ingirakamaro, badusaniye inzu, turabishimira ubuyobozi bwiza bw’igihugu budahwema kutwitaho nk’uko bikwiye, biduha imbaraga bikatweraka ko tutari twenyine”.

Ibikoresho byatanzwe kuri iyi miryango bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda asaga 5 900 000, ubuyobozi burizeza kuzakomeza kubaba hafi.

Imiryango 36 muri 50 y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kuri ubu niyo imaze guhabwa inzu zubatswe na FARG.

Abaturage bari baje kumva ubutumwa bw'abayobozi
Bahawe matela zo kuryamaho
Bahawe intebe zo kwicaraho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza