00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rubavu: Imirimo yo kuvugurura urwibutso rwa Bigogwe yatwaye asaga miliyari 1,4 Frw yararangiye

Yanditswe na Nshimiyimana Eric
Kuya 30 April 2025 saa 07:42
Yasuwe :

Ibikorwa byo kuvugurura urwibutso rwa Bigogwe mu Karere ka Rubavu ruzasigasira amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari Komini Mutura na Rwerere byageze ku musozo.

Ni urwibutso rwubatse mu Murenge wa Kanzenze, Akagari ka Nyamirango ho mu Mudugudu wa Mareru.

Imirimo yo kurwubaka yatangiye tariki 27 Gashyantare 2025 hagamije kwagura ahazashyirwa imibiri n’ahazajya hasobanurirwa amateka y’ubwicanyi bwakorewe muri izi Komini.

Perezida wa Ibuka mu Karere ka Rubavu, Mbarushimana Gerard yatangarije IGIHE ko uru rwibutso rugizwe n’ibice bibiri by’ibanze.

Ati “Imirimo yo kubaka urwibutso rwa jenoside yakorewe Abatutsi yararangiye, aho ruzaba rugizwe n’ibice bibiri, birimo ahazajya hasobanurirwa amateka yo kuva mbere y’ubukoloni kugeza nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ikindi gice kizaba kirimo imva ziruhukiyemo imibiri y’Abatutsi bishwe mu cyahoze ari Komini Mutura na Rwerere.”

Yakomeje ashima Leta y’u Rwanda ikomeza kuba hafi abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, no kuba idahwema gukora ibikorwa bisubiza icyubahiro abishwe bambuwe.

Uru rwibutso rwuzuye rutwaye asaga miliyari 1,4 Frw nk’uko Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Rubavu, Ruhamyambuga Olivier yabitangarije IGIHE.

Imibiri 9,041 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside yabakorewe mu 1994 yari yarimuriwe mu rwibutso rwa Nyundo biteganyijwe ko tariki 16 Gicurasi izasubizwa ku ruhukira mu rwibutso rushya rwa Bigogwe, ruzatahwa ku mugaragaro ku itariki ya 18 Gicurasi 2025, umunsi Bigogwe yibukaho.

Uru rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwubatse hafi n'urutare rwitiriwe ibere rya Bigogwe
Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Bigogwe imirimo yo kuruvugurura yatwaye asaga miliyari 1,4 Frw
Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Bigogwe rugizwe n'ibice bibiri by'ingenzi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .