Ni urwibutso rwubatse mu Murenge wa Kanzenze, Akagari ka Nyamirango ho mu Mudugudu wa Mareru.
Imirimo yo kurwubaka yatangiye tariki 27 Gashyantare 2025 hagamije kwagura ahazashyirwa imibiri n’ahazajya hasobanurirwa amateka y’ubwicanyi bwakorewe muri izi Komini.
Perezida wa Ibuka mu Karere ka Rubavu, Mbarushimana Gerard yatangarije IGIHE ko uru rwibutso rugizwe n’ibice bibiri by’ibanze.
Ati “Imirimo yo kubaka urwibutso rwa jenoside yakorewe Abatutsi yararangiye, aho ruzaba rugizwe n’ibice bibiri, birimo ahazajya hasobanurirwa amateka yo kuva mbere y’ubukoloni kugeza nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ikindi gice kizaba kirimo imva ziruhukiyemo imibiri y’Abatutsi bishwe mu cyahoze ari Komini Mutura na Rwerere.”
Yakomeje ashima Leta y’u Rwanda ikomeza kuba hafi abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, no kuba idahwema gukora ibikorwa bisubiza icyubahiro abishwe bambuwe.
Uru rwibutso rwuzuye rutwaye asaga miliyari 1,4 Frw nk’uko Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Rubavu, Ruhamyambuga Olivier yabitangarije IGIHE.
Imibiri 9,041 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside yabakorewe mu 1994 yari yarimuriwe mu rwibutso rwa Nyundo biteganyijwe ko tariki 16 Gicurasi izasubizwa ku ruhukira mu rwibutso rushya rwa Bigogwe, ruzatahwa ku mugaragaro ku itariki ya 18 Gicurasi 2025, umunsi Bigogwe yibukaho.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!