Ni ishuri rizuzura ritwaye arenga miliyari 2.02Frw, arimo miliyari 1,5 Frw azatangwa n’Akarere ka Rubavu na miliyoni 520 Frw yamaze gutangwa n’Uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, Bralirwa Plc.
Akarere ka Rubavu kagaragaje ko Ishuri rya Rambo TVET rizaba rifite ibyumba 10, ryubatswe mu buryo bugeretse, rigiye kugirwa iry’icyitegererezo mu Ntara y’Iburengerazuba. Ryatangiye kubakwa muri Werurwe 2013.
Ryagombaga kuzura mu mezi umunani, ariko rwiyemezamirimo wahawe akazi aza kwamburwa isoko nyuma yo gukora ibyo batumvikanye.
Inama Njyanama y’Akarere ka Rubavu yateranye muri Gashyantare 2024 yagarutse no kuri iri shuri rya Rambo TVET, aho yasuzumye ndetse yemeza ko imirimo yo kuryubaka igomba gusubukura byanze bikunze.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper yabwiye IGIHE ko imirimo yo kuryubaka igeze ku kigero cya 30%, ndetse ko bari gufatanya na Rwanda TVET Board.
Ati “Ubu nta mbogamizi zisigayemo ahubwo dufite inkuru nziza y’uko Rwanda TVET Board yatwemereye ko rizaba ishuri ry’icyitegererezo ry’imyuga. Hari n’ubundi butaka tugiye kwishyura ngo ryaguke.”
Meya Mulindwa akomeza avuga ko muri Gashyantare 2023, Uruganda rwa Bralirwa Plc, rwahaye Akarere ka Rubavu miliyoni 250 Frw ziyongera ku zindi miliyoni 270 Frw rwatanze mbere, nk’inkunga Bralirwa Plc yari yemeye.
Uhagarariye imirimo y’ubwubatsi kuri Rambo TVET, Shyirambere Jean Paul mu kiganiro na IGIHE yavuze ko ishuri niryuzura rizaba rifite ubushobozi bwo kwakira abanyeshuri 400.
Ati “Iri shuri rizaba rifite ibyumba 10 kimwe giteganyirijwe kwakira abanyeshuri 40, ibyumba by’amasomongiro bibiri n’ubwiherero 16.”
Biteganyijwe ko bitarenze muri Kanama 2025, Akarere ka Rubavu kazashyiraho arenga Miliyari 1.5 Frw, kugira ngo imirimo y’iryo shuri yihute.






TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!