Rubavu hagiye kubakwa gare n’isoko bigezweho bizatwara miliyari umunani

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 8 Nzeri 2020 saa 04:48
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu butangaza ko ku bufatanye na JALI Investment Ltd bagiye kubaka Gare imodoka zitwara abagenzi zizajya ziparikamo ifatanye n’isoko bizatwara miliyari 8 z’amafaranga y’u Rwanda.

Twahirwa Louis Dodo, umuyobozi wa JALI Investment Ltd ari nayo izubaka iyi nyubako nyuma yo gusinyana amasezerano n’Akarere ka Rubavu yo kubaka iyi gare, yavuze ko ibikorwa byo kubaka iyi gare bizamara imyaka ibiri kandi hakazatangirwa serivisi zitandukanye zirimo aho gushyira imodoka, ibiro by’ibigo bitwara abagenzi, Restaurants, amacumbi n’inzu z’ubucuruzi.

Twahirwa yakomeje avuga ko ibikorwa byo kubaka iyi gare izaba ari iya mbere muri gare zose bamaze kubaka kuko izaba yihariye bitewe n’uko iri ku marembo y’igihugu kandi izaba irimo isoko n’izindi serivisi zitandukanye.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert yavuze ko iyi gare igiye guhindura isura y’umujyi kuko izatuma ibikorwa by’ishoramari n’ubukerarugendo byiyongera.

Ati “Turizera ko iyi gare izazana impinduka nk’umujyi wa kabiri nyuma ya Kigali kuko izateza imbere ubukerarugendo n’ishoramari, ingendo ziyongere abantu bashobore kwisanzura mu bikorwa byabo.”

Habyarimana yavuze ko kubaka gare bigiye kujyana n’ibindi bikorwa by’amajyambere birimo kongera amazi n’amashanyarazi mu batuye akarere ndetse n’imihanda irimo kubakwa mu rwego rwo guhindura isura y’umujyi uri mu yunganira umujyi wa Kigali.

Akarere ka Rubavu kari gasanzwe katagira aho abagenzi bategera imodoka kuko ahakoreshwa hubatswe n’ikigo gitwara abagenzi cya KBS hafi y’umupaka muto uhuza Goma na Rubavu.

JALI Investment Ltd isanzwe ifite ibigo byubaka ahahagarara imodoka zitwara abagenzi, mu Rwanda ikaba imaze kugira gare zirindwi zirimo; Muhanga, Gicumbi, Kabuga, Kayonza, Bugesera, Musanze, Nyagatare.

Nubwo umugi wa Rubavu ugiye kubakwamo Gare ifatanye n’isoko haracyari icyuho cy’isoko rya Gisenyi ubuyobozi bw’akarere bukaba buvuga ko amaso ahanzwe abikorera aho bari mu biganiro byo kureba uko bahabwa iri soko rimaze imyaka 10 ritaruzura bikaba bigaragaro rishobora no gusenywa kuko ryatangiye kwangirika.

Twahirwa Dodo (ibumoso) ahererekanya amasezerano yo kubaka iryo soko na Meya Habyarimana Gilbert
Iyi gare izubakwa mu karere ka Rubavu izaba irimo n'isoko byose bigezweho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .