00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rubavu: Hafashwe imodoka itwaye amacupa 7200 ya mukorogo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 7 June 2022 saa 07:37
Yasuwe :

Polisi y’u Rwanda, ishami rishinzwe kurwanya magendu n’ibindi byaha mu Karere ka Rubavu, ryafashe abantu batatu bakurikiranyweho gukora ubucuruzi bwa magendu nyuma yo gufatanwa imodoka yo mu bwoko bwa Fuso itwaye amacupa 7200 y’amavuta yangiza uruhu azwi nka mukorogo n’amacupa 9 ya gaz.

Iyi magendu yafatiwe mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Gisenyi, Akagali ka Nengo, Umudugudu wa Gikarani.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko abafashwe ari Mutabazi Steven umushoferi wari utwaye iyi modoka, Twizerimana Olivier, na Rutabana Fiacre ari nawe nyiri amavuta.

SP Karekezi yavuze ko iyi modoka yari itwaye amavuta yangiza uruhu (mukorogo) yafashwe yinjiye mu Rwanda ivuye mu gihugu cy’abaturanyi cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, biturutse ku makuru yatanzwe n’umuturage wahamagaye Polisi avuga ko hari imodoka yinjije mu Rwanda ibicuruzwa bya magendu.

Yagize ati “Polisi ikimara kumenya amakuru ko hari imodoka igiye kwinjira ku butaka bw’ u Rwanda itwaye magendu, Abapolisi bakorera ku mupaka uhuza u Rwanda na Congo barayihagaritse, barebye ibyo itwaye basanga ari amavuta yangiza uruhu (Mukorogo) amacupa 7200 avanze n’amacupa 9 ya gaz. Iyi modoka yari irimo abagabo babiri; umushoferi n’umufasha we bahise batabwa muri yombi.”

SP Karekezi yongeyeho ko bakimara gufatwa, Rutabana Fiacre, nyiri amavuta usanzwe atuye i Rubavu ariko akagira ububiko (stock) bw’amavuta, aho ayagurishiriza mu Murenge wa Kimisagara mu karere ka Nyarugenge ari naho bari bayajyanye, yaje gufatwa nawe ubwo yari aje gusanganira ibicuruzwa bye.

SP Karekezi yakanguriye abacuruzi kureka gucuruza aya mavuta kuko atemewe gukoreshwa mu Rwanda yibutsa n’abayakoresha kuyacikaho bitewe n’uko agira ingaruka ku buzima bw’abantu bayisiga, ahubwo bakajya bihutira gutanga amakuru igihe hari abo babonye bayacuruza.

Ububi bw’amavuta ya mukorogo buherutse kugarukwaho na Perezida Paul Kagame mu ijambo yavugiye mu Nama ya Komite Nyobozi yaguye y’Umuryango FPR-Inkotanyi, yabereye i Kigali tariki 30 Mata 2022.

Avuga kuri ayo mavuta ya mukorogo, Perezida kagame yibukije Abanyarwanda ko yangiza umubiri, anenga abakomeje kuyakoresha.

Ati “Urasanga abantu batwika imibiri yabo kugira ngo base n’abazungu, kandi biteye impungenge, byica ubuzima. Njya mbisoma berekana ko bitera abantu indwara zitanoroshye, ugasanga nibyo barimo, ukagira ngo wenda bazanye isabune cyangwa bazanye amata y’abana…, intego ikaba kwitukuza gusa”.

“Ariko rero, hari abagira ibyago bashaka kwitukuza, bakaba umuhondo, bakaba icyatsi kibisi, bakaba…, ugasanga umuntu asigaye asa n’umukororombya, kandi ubwo akoresha ibintu…, ibyo se nabyo ni RPF?”

Yavuze ko imbaraga n’amafaranga akoreshwa muri ibyo, yakagombye kwifashishwa mu gukemura ibindi bibazo, byaba ibireba igihugu cyose byaba n’ibireba umuntu ku giti cye, asaba abacyisiga ayo mavuta kubireka.

Abagize uruhare mu kwambutsa aya mavuta yangiza uruhu bahise batabwa muri yombi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .