Rubavu:Guverineri Munyantwari yanenze abaturage banywa inzoga bakicana

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 10 Ukwakira 2019 saa 12:01
Yasuwe :
0 0

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Munyantwari Alphonse yanenze abaturage bo mu murenge wa Cyanzarwe banywa inzoga bakarwana abasaba gukomeza kwitwaza inzoga kuko zikoresha umuntu ibisanzwe bimurimo.

Ibi akaba yarabivuze mu nteko z’abaturage mu kagari ka Ryabizige mu murenge wa Cyanzarwe kuri uyu wa kabiri aha akaba ari naho haheruka kwicirwamo umuntu mu kabari.

Sebagabo Pascal umuturage wo mu murege wa Cyanzarwe agendeye ku bimaze iminsi bibera muri kariya gace yasabye ko habaho kugabanya ubusinzi.

Yagize ati ‘’Mu cyumweru gishize abantu bagiye mu kabari bitewe n’ubusinzi bararwana baricana, turasaba ko bagabanya inzoga kuko nizo ziteza urugomo n’imirwano kuko havamo ingaruka zo gukomeretsa n’urupfu’’

Meya w’akarere ka Rubavu Habyarimana Gilbert,agendeye ku bibazo bimaze iminsi, yavuze ko igihe hari amakimbirane mu baturage aba ari intandaro y’urupfu.
Yasabye abaturage kwirinda ubusinzi kuko buteza ibibazo haba ku muryango no ku gihugu.

Ati “Ubusinzi amakimbirane atuma barwana kandi bagakomeretsanya bijya biduteza ibibazo ahari amakimbirane n’urupfu ruba ruhari niyo mpamvu dusaba abaturage gukomeza birinda amakimbirane mu muryango cyangwa hagati y’abantu kuko niyo umukubise ukurikiranwa n’amategeko, iyo umwishe urafungwa’’

Taliki 30 Nzeri 2019 nibwo Abagabo babiri bafashwe n’Ubugenzacyaha bakurikiranyweho kugira uruhare mu rupfu rwa Vuganeza Jean de Dieu wari utuye mu Kagari ka Rukoko mu Murenge wa Rubavu.

Mu ijoro ryo kuwa 7 Kanama 2019 saa mbiri z’ijoro nibwo Nteziyaremye Samuel yakubiswe na Niyonsaba J Bosco bose bo mu murenge wa Cyanzarwe bavuye mu kabari mu murenge wa Rubavu, uwakomeretse akaba arembeye mu bitaro bya Gisenyi naho uwakoze urugomo yaburiwe irengero.

Munyantwari yasabye abaturage kwirinda kwitwaza ubusinzi kuko bukoresha ikiri mu muntu
Abaturage bari basabwe kwirinda ubusinzi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza