Nyuma y’igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatandatu, umuyobozi ushinzwe imirimo rusange n’itumanaho muri Bralirwa, Batamuriza Aline Pascale yavuze ko iyi gahunda yahereye mu Karere ka Rubavu kuko ikinyobwa cya Heineken cyateye inkunga iki gikorwa ariho cyengerwa, bikazakomeza mu gihugu hose.
Ati "Bizahoraho mu kubungabunga ibidukikije, bije byunganira bimwe mu bikorwa dukorera mu karere ka Rubavu no mu gihugu hose, tukazatera ibiti miliyoni esheshatu.’’
Yakomeje avuga ko ibiti batanze bizafasha abaturage kuzamura imirire, ku rundi ruhande bikongera n’ubwiza bw’umujyi wa Rubavu.
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rubavu ushinzwe imibereho myiza, Ishimwe Pacifique yavuze ko ibi biti bizafasha akarere kurwanya igwingira rigaragara ku bana.
Ati’ "N’ubundi twabishyize mu mihigo y’uyu mwaka ko buri rugo rugomba kuba rufite ibiti bitatu by’imbuto ziribwa, ni nuburyo bwo kubitangiza ku mugaragaro kandi bizakomeza kuko ingemwe zagejejwe mu mirenge, bizadufasha kurwanya igwingira n’imirire mibi kuko mu karere ka Rubavu haracyagaragara abana bafite iki kibazo.’’
Bralirwa isanzwe ifasha akarere ka Rubavu mu bikorwa bitandukanye, kuko muri uyu mwaka yashyikirije ubuyobozi bw’akarere matola 260 zahawe ibitaro bya Gisenyi n’abaturage bahuye n’ibiza ku mugezi wa Sebeya.
Mu murenge wa Nyamyumba ikoreramo ikaba yarahaye ifumbire abaturage 38 000 naho abagera ku 1000 bishyuriwe ubwisungane mu kwivuza.













TANGA IGITEKEREZO