Rubavu: Batatu bafashwe bagiye muri RDC banyuze mu nzira zitemewe, bagerageza gutanga ruswa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 19 Nyakanga 2020 saa 07:29
Yasuwe :
0 0

Mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki ya 17 Nyakanga inzego z’umutekano zikorera mu karere ka Rubavu mu mirenge ya Gisenyi na Rubavu, zafashe abantu batatu bashakaga kuva mu Rwanda bajya mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), banyuze mu nzira zitemewe.

Aba baturage bamaze gufatwa bagerageje gutanga ruswa ngo abashinzwe umutekano babareke bakomeze bagende nk’uko Polisi yabitangaje.

Uwafashwe ni Ngendahayo Germain w’imyaka 25 yafatiwe mu murenge wa Gisenyi mu kagari ka Bugoyi mu mudugudu wa Mataba. Yafashwe ahagana saa kumi n’ebyiri n’igice (18h30’) arimo kunyura mu nzira zitemewe, ashaka guha abashinzwe umutekano ibihumbi 20 Frw ngo bamureke akomeze agende.

Abandi ni Nsengiyumva Joseph w’imayaka 23 wari kumwe n’uwitwa Obonyo Eric Otieno. Bafatiwe mu murenge wa Rubavu mu kagari ka Buhaza mu mudugudu wa Murambi, ahagana saa tanu z’ijoro bajya muri Congo banyuze mu nzira zitemewe.

Babonye bamaze gufatwa nabo ngo bashatse gutanga ruswa ingana n’ibihumbi 10 Frw.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba, CIP Bonaventure Twizere Karekezi avuga ko bariya bose bavuga ko bari bagiye mu bikorwa by’ubucuruzi bwa magendu mu gihugu cya Congo.

Ati “Bariya bafashwe ari babiri bavuze ko hari isosiyete bakorera icuruza amafi muri Congo no mu Rwanda bakaba bari bagiye gukura amafi muri kiriya gihugu bayazana mu Rwanda. Ngendahayo nawe avuga ko yari agiye mu bucuruzi bwa magendu muri kiriya gihugu.”

CIP Karekezi yongeye kwibutsa abaturarwanda ko kuva icyorezo cya COVID-19 cyagaragara muri aka karere k’ibiyaga bigari, imipaka ifunzwe. Yasabye abantu kuguma mu gihugu bagategereza andi mabwiriza igihugu kizatanga.

Yaburiye abantu bitwikira ijoro bagaca mu nzira zitemewe bashaka kwambuka imipaka. Yavuze ko usibye kuba bihanirwa n’amategeko bashobora kuhaburira ubuzima bitiranyijwe n’abashaka guhungabanya umutekano.

Yakomeje ati “Abaturage turabasaba ubufatanye kuko bariya bantu bashobora kujya hanze y’igihugu bakagarukana Coronavirus, ndetse n’abavayo bihishe bajye bihutira kubatanga kuko bashobora kuza bayizanye bakanduza abaturage b’u Rwanda.”

Abafashwe bahise bashyikirizwa urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi kugira hakorwe iperereza.

Itegeko no 54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 rirwanya ruswa ingingo yaryo ya 4 ivuga ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

Itegeko n° 57/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye abinjira n’abasohoka mu Rwanda ingingo ya 44 ivuga ko Umuntu wese ufasha umunyamahanga kandi azi neza, cyangwa yagombye kumenya ko uwo afasha ari mu Rwanda binyuranyije n’amategeko; utumira cyangwa uhishira umunyamahanga, akamuhishira kandi azi neza ko akora ibinyuranye n’iri tegeko; ubuza Ofisiye wa Imigarasiyo kurangiza inshingano ze; wambutsa cyangwa ugerageza kwambuka umupaka cyangwa ahandi hantu hemewe atabiherewe uburenganzira na Ofisiye wa Imigarasiyo; wambutsa cyangwa ugerageza kwambuka aca ahantu hatemewe n’amategeko; ufasha undi kubona icyo atemerewe mu biteganywa n’iri tegeko; uhishira icyaha icyo ari cyo cyose giteganywa n’iyi ngingo, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’iminsi mirongo itatu ariko kitarenza amezi atandatu, cyangwa ihazabu itari munsi ya 500.000 Frw ariko atarenga miliyoni imwe cyangwa ibyo bihano byombi. Umunyamahanga uhamijwe n’urukiko icyaha kivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo ashobora gutegekwa n’Ubuyobozi Bukuru bw’abinjira n’abasohoka mu Rwanda, kuva mu Rwanda nyuma yo kurangiza igifungo cye cyangwa kwishyura ihazabu yaciwe n’urukiko.

Bafashwe bagiye muri RDC banyuze mu nzira zitemewe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .