00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rubavu: Bari mu bwigunge n’igihombo kubwo kutagira réseaux za telefone

Yanditswe na Muhire Desire
Kuya 26 Ukwakira 2022 saa 02:29
Yasuwe :

Abaturage bo mu Karere ka Rubavu, by’umwihariko mu Murenge wa Rubavu, Akagari ka Murambi bavuga ko babangamiwe no kutagira réseaux za telefone, bikabateza ibihombo bikomeye.

Bavuga ko iyo hari gahunda bafite zatuma bahamagara cyangwa bahamagarwa bibagora kuko bibasaba kuva aho batuye bagakora ingendo ndende bashakisha aho babona réseaux .

Ndahimana Siméon utuye muri aka kagali yabwiye IGIHE ko hari ubwo yigeze guhomba amafaranga menshi kuko telefone ye itariho.

Ati “ Ni ikibazo tutahwemye kugaragariza ubuyobozi bwacu ariko ntitumenya impamvu kidakemuka. Umuntu yigeze gushaka kumpa ikiraka cy’icyumweru arampamagara arambura, aza no kundeba mu rugo kuko ntari ndiyo arambura bituma agiha abandi.”

“Icyo kintu cyarambabaje cyane kandi si njye gusa n’abandi benshi batuye aha babangamiwe no gutunga telefoni zidahamagarwa cyangwa ngo duhamagare turi ahangaha.”

Aba baturage, bavuga ko usanga akenshi muri telefoni zabo hagaragaramo réseaux za telefone zo muri Congo.

Ntahobatuye Innocent yagize ati “Birababaje kubona aho u Rwanda rugeze mu ikoranabuhanga rya internet twe hano no guhamagara bisanzwe tutabasha kubikora. Ubwo se ko abayobozi bazi iki kibazo bumva kizakemurwa ryari?”

Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu buvuga ko buzi iki kibazo, ndetse ko mu minsi ishize ikigo cy’Igihugu kigenzura imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA) cyasuye imirenge itandukanye irimo n’uyu wa Rubavu igifite ikibazo.

Kambogo Ildephonse uyobora aka Karere yagize ati “ Duherutse kuvugana na RURA, baraje bareba ahantu hose mu karere kacu hari iki kibazo kugira ngo gikemuke burundu. Batanze igitekerezo cy’uburyo bigiye gukemuka, bavuga ko hari aho bazahindura iminara, hari aho bazongerera imbaraga kugira ngo duhangane n’iminara iturutse mu baturanyi bacu.”

Meya avuga ko RURA na Minisiteri y’ibikorwaremezo MININFRA bamaze kuza inshuro ebyiri bashaka umuti w’iki kibazo, avuga ko nibagaruka bazaza bazanye igisubizo kirambye.

Bamwe mu batuye mu kagari ka Murambi bafite igihombo cyo kutagira réseaux

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .