Rubavu: Barashweho bagerageza kwinjiza urumogi bafatwa n’abaturage

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 31 Ukuboza 2020 saa 01:19
Yasuwe :
0 0

Ingabo zikorera mu murenge wa Busasamana mu kibaya gihuza u Rwanda na Congo mu karere ka Rubavu, mu ijoro rishyira kuri uyu wa Kane zarashe ku bantu bane binjizaga urumogi, biruka baza mu Rwanda babiri muri bo bafatwa n’abaturage.

Abafashwe babafatanye ibilo 107 by’urumogi bari bahetse. Barimo umukobwa n’umusore bombi b’imyaka 27, bakaba bavuka mu murenge wa Busasamana.

Nyuma yo gufatwa bavuze ko hari bagenzi babo babiri babashije gucika.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Busasamana, Nsabimana Mvano Etienne yashimiye abaturage babashije gufata aba binjizaga urumogi aburira buri wese uzagerageza kunyura mu kibaya.

Ati “ Nta n’umwe wafashwe n’isasu mu kibaya kiduhuza na Congo kandi abaturage bacu bakorana bya hafi n’ingabo. Si ubwa mbere si ubwa kabiri n’undi wese uzabigerageza tuzamufatiramo. Ndashimira abaturage kubera umwete n’umurava barimo kugaragaza mu kwicungira umutekano’’

Ikibaya gihuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gikunze gufatirwamo abambutsa magendu n’urumogi akenshi bakaraswa bagerageza kwinjira ku butaka bw’u Rwanda.

Kuwa 26 Ukwakira 2020 ahagana saa yine mu mudugudu wa Rwamigega, Akagari ka Kageshi , Umurenge wa Busasamana nabwo hari umuntu warashwe n’Ingabo z’u Rwanda yinjiza magendu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .