00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rubavu: Barasaba guhabwa uburenganzira ku nzu batujwemo

Yanditswe na Tuyishimire Raymond
Kuya 21 Gashyantare 2021 saa 10:27
Yasuwe :
0 0

Abaturage batishoboye batujwe mu Mudugudu w’Icyitegererezo w’Ishema mu Murenge wa Mudende mu Karere ka Rubavu, baravuga ko bahawe inzu ariko kuri ubu nta burenganzira bazifiteho kuko n’iyo bashatse kwisanira ahasenyutse ndetse n’ikindi gikorwa cyose babuzwa.

Iyi miryango itishoboye yatujwe muri uyu mudugudu mu 2019 nyuma y’aho aho bari batuye hashyiraga ubuzima bwabo mu Kaga.

Abatujwe muri uyu mudugudu baganiriye na RBA bavuze ko bishimira kuba baratujwe mu nzu y’icyitegererezo ariko bagasaba ko bahabwa uburenganzira kuri zo ndetse bagafashwa mu buryo bwo kwibeshaho.

Umwe ati ”Burya iyo ufite uburenganzira, ushobora kubwira umuntu uti uze unkorere aha hantu ndaguha 1000 Frw cyangwa 2000 Frw ariko kuko nta burenganzira bwo kuyisana atari iyanjye ni zo mbogamizi.”

Mugenzi we yavuze ko uretse kuba nta burenganzira bafite kuri izi nzu, bafite n’ikibazo cy’imibereho.

Ati “Tubonye uburenganzira bw’inzu nk’izi ngizi ikibazo cyakemuka. Ikindi kibazo tugira ni icy’imibereho. Nta karima tugira ko guhinga imboga, kuko urabona kuri ubu ngubu iyo udafite imboga mu mirire biba ari ikibazo.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Ishimwe Pacifique, yavuze ko aba baturage bazegurirwa izi nzu nyuma y’imyaka itanu.

Ati “Ubusanzwe ntabwo iyo umuturage atujwe ahita yegurirwa inzu atujwemo kuko habanza no kugenzura imyitwarire ye. Icyo gihe cyo kugenzura imyitwarire ye gifata imyaka itanu.”

“Ni yo gahunda yashyizweho ariko nta mpungenge umuturage wese watujwe umaze imyaka itanu arayegurirwa, igihe cyose yagaragaje imyitwarire myiza. Kuko hari abo twagiye tubona umuturage agatuzwa ariko akagira uruhare mu kwangiza inzu yahawe, hari n’abaca inyuma akagurisha kandi agakomeza kuba umutwaro kuri Leta.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwavuze ko bufite gahunda yo gutuza neza imiryango 1400 yo mu Mirenge ya Nyundo na Nyamyumba. Muri uyu mwaka wa 2021 hazubakirwa imiryango y’abatishoboye 122.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .