00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rubavu: Banejejwe n’irerero ry’asaga miliyoni 28 Frw bagiye kubakirwa n’Ingabo na Polisi

Yanditswe na Nshimiyimana Eric
Kuya 30 March 2025 saa 05:45
Yasuwe :

Bamwe mu babyeyi barerera mu irerero rya Murara, mu Karere ka Rubavu bavuga ko banejejwe n’iryo Polisi n’Ingabo bigiye kububakira rizuzura ritwaye miliyoni 28 Frw, nyuma y’uko iryari risanzwe ryari rifite inyubako zishaje cyane.

Iri rerero rigiye kubakwa mu Murenge wa Rubavu, Akagari ka Murara rigiye kubakwa no kwagurirwa mu hahoze iryari ryarasatuwe n’imitingito ariko rikaba ryari rigikoreshwa ngo abana babone aho basigara.

Mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro ibikorwa hasizwa aho rizagurirwa, witabiriwe n’inzego zitandukanye, abarimo urubyiruko rw’abakorerabushake bashimiwe uruhare rwabo mu iteranbere ry’igihugu.

Ababyeyi barerera muri iri shuri ryari ryarashaje baganiriye na IGIHE bavuga ko basubijwe kuko abana babo bagiye kujya bigira ahadashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Zaninka Agnes utuye mu murenge wa Rugerero, Akagari ka Rugerero ho mu Mudugudu wa Nyantomvu yagize ati “Mfite umwana w’imyaka ine urererwa hano mu irerero rya Muhira ariko nahoraga muhangayikiye kuko ishuri bigiramo ryendaga kubagwaho, ubu turanezerewe kandi bitweretse ko Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame atuzirikana.”

Uwayisaba Beatrice yunzemo ati “Twari twarabuze ikindi kigo dupfa kumuzana hano tutitaye ku kaga umwana turi kumushyiramo. Ubu twasubijwe kandi umwana aziga neza, abaryama baryame babiteho, bibahe gukura mu gikuriro no mu bwenge.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Nzabonimpa Deogratias, yibukije ko kubaka igihugu atari amagambo.

Ati “Iyo bavuga kubaka Igihugu si mu magambo ahubwo bibe mu ngiro, kuko impinduka zigaragarira amaso zibonwa na buri umwe, ibi byose tubikesha imiyoborere myiza ya Paul Kagame. Ibi bikorwa bizana impinduka ku muryango Nyarwanda.”

Umuyobozi w’Ibiro bishinzwe guhuza ibikorwa by’Urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira no kurwanya ibyaha, CSP Jackline Urujeni, yavuze ko iri rerero rizatuma abana barushaho kujijuka.

Ati “Iri rerero rirateganyiriza abana kujijuka kandi bigiye ahantu hadashyira ubuzima mu kaga, mubwire abaturanyi banyu bazazane abana baryitabire.”

"Ibibazo biri mu midugudu kandi dukeneye kubirandura dukoresheje urubyiruko, kuko kuba tubafite dufite Igihugu cyiza. Ibibazo biracyahari kandi byinshi tugire uruhare mu kubikemura."

Yaboneyeho guhishura ko ibyaha bigihari kandi bikigaragara, asaba urubyiruko kwibuka ko ari rwo pfundo ryo kubikumira, batangira amakuru ku gihe bavuga ibitagenda, kuko umuturage waraye ahagaze atabasha gukorera urugo rwe.

Irerero rya Murara rirererwamo abana 83, biga mu myaka itandukanye kuva mu wa mbere kugeza mu wa gatatu, bo mu mirenge ya Rubavu na Rugerero.

Muri ibi bikorwa bya Polisi n’Ingabo bizahuzwa no kwizihiza imyaka 25 Polisi y’u Rwanda imaze ibayeho, biteganyijwe ko mu karere ka Rubavu bazatera inkunga koperative ebyiri z’imboni z’impinduka zahoze mu bucoracora.

Irerero rishaje ryigiragamo abana 83
Irerero rya Muhira ryari ryarangiritse bikomeye ryangijwe n'umutingito
Ababyeyi b'i Rubavu bishimiye ko bagiye kubakirwa irerero
Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu yibukije ko kubaka igihugu bisaba kubishyira mu bikorwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .