00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rubavu: Bakiranye yombi gahunda ya ‘Byikorere’ iborohereza gusaba serivisi za Leta

Yanditswe na Claude Bazatsinda
Kuya 17 December 2023 saa 10:21
Yasuwe :

Abaturage bo mu Mirenge inyuranye y’Akarere ka Rubavu, bemeza ko bitakiri ngombwa gutakaza umwanya munini n’amafaranga kuko boroherejwe ndetse bagasobanurirwa uburyo bwo gusaba zimwe muri serivisi za Leta bifashishije ikoranabuhanga rya telefoni igendanwa.

Binyuze mu bukangurambaga bwiswe "Byikorere" bukorwa n’abakozi ba Irembo Ltd, bwo kwegereza abaturage serivisi za Leta zisabirwa ku Irembo bakazibona badakoze ingendo cyangwa ngo batakaze amafaranga ahubwo bagakoresha telefoni igendanwa cyangwa mudasobwa, ab’i Rubavu bemeje ko banyuzwe n’iyi gahunda.

Mwiseneza Anicet wo mu Murenge wa Bugeshi, ni umwe muri abo baturage basobanukiwe na serivisi za Leta zisabirwa ku Irembo, uvuga ko hari byinshi bagombaga birimo umwanya n’amafaranga ariko bagiye kujya babyikorera ndetse azabisobanurira n’abandi.

Yagize ati "Banyeretse uburyo bwo kwisabira serivisi za Mituweli no gusaba ibyangombwa twasabiraga ku Murenge cyangwa tukegera ‘aba-agents’ bakaduca amafaranga buri gihe, byanyoroheye cyane, ubu ndabisobanurira abandi."

Yakomeje agira ati " Ubundi bajyaga bitugora kuko nk’igihe wakagiye mu murima guhinga, wafataga urugendo ukica umunsi ndetse rimwe na rimwe ugataha bidakunze ukazagaruka. Ubu nabifashe neza, ngiye gutaha mbyigishe n’abandi duturanye."

Akimanizanye Spéciose na we yagize ati "Ubu ngiye kujya niyishyurira mituweli mu gihe niyambazaga Mudugudu cyangwa nkajya ku mukozi w’Irembo bikantwara umwanya munini n’amafaranga. Abaturanyi banjye batageze hano ngiye kubigisha iyi gahunda nziza ya ‘Byikorere’."

Umuyobozi ushinzwe gukwirakwiza serivisi mu Irembo Ltd, Tonny Kamugisha, yavuze ko ubu bukangurambaga bugamije kwigisha abaturage uko bajya bisabira serivisi za Leta bifashishije ikoranabuhanga kandi ko buzakomeza gukorwa kugira ngo bugere kuri benshi.

Yagize ati "Turateganya gukomeza ubukangurambaga mu ntara n’uturere dutandukanye aho buzagera kuri buri Muturarwanda wese. Si ibyo gusa, tuzakomeza gukorana n’inzego za Leta zitandukanye no gukorana n’abayobozi b’ibanze, Intore mu ikoranabuhanga za RISA ku buryo buzagera kuri benshi."

"Turasaba abayobozi ndetse n’inzego z’ibanze gukomeza ubukangurambaga, bibutsa abaturage kwitabira iyi gahunda bakoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga, harimo terefone zigendanwa ndetse na mudasobwa."

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, yasabye abaturage kubyaza umusaruro amahirwe bagenda begerezwa ndetse bakita ku mirimo basanzwe bakora ibateza imbere.

Yagize ati "Aya ni amahirwe akomeye cyane leta iba ibagezaho, icyo ngira ngo mbisabire ni uko namwe muyabyaza umusaruro aho mwatakazaga umwanya cyangwa amafaranga mukajya mukoramo ibindi bibateza imbere cyane ko abenshi muri mwe mukora ubuhinzi abandi mugacuruza."

Biteganyijwe ko mu mwaka wa 2024, gahunda ya Byikorere izaba yarasobanuriwe byibuze 80% by’abaturage kandi bayikoresha, ubukangurambaga bukazakomeza kugeza ubwo abaturage 100% bazamenyera kwisabira serivisi za Leta bifashishije ikoranabuhanga.

Kujya ku rubuga rwa Irembo, ni ukunyura kuri www.irembo.gov.rw cyangwa ukifashisha telefoni igendanwa y’ubwoko ubwo ari bwo bwose ugakanda *909# ukemeza ugakurikiza amabwiriza bitewe na serivisi ushaka.

Irembo ifite serivisi zigera ku 100; buri munsi mu Rwanda abasaba serivisi z’Irembo bararenga ibihumbi 20. Kuva urubuga Irembo rwatangira muri 2014, serivisi zimaze gusabirwa kuri urwo rubuga zirarenga Miliyoni 20, ibigo bya Leta bikorana na Irembo bikaba birenga 20.

Abaturage bigishwa uko bakwisabira zimwe muri serivisi za leta bakoresheje telefone
Banyuzwe no kwisabira serivisi badatakaje umwanya n'amafaranga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .