Bafatiwe mu Mudugudu wa Terimbere, Akagari ka Terimbere, Umurenge wa Nyundo, Akarere ka Rubavu ku wa 22 Gashyantare 2025.
Saa cyenda n’igice z’amanywa ni bwo ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya magendu n’ibindi byaha ryafatiye mu cyuho aba bagabo barimo uw’imyaka 22 n’undi wa 31, bafite utwo dupfunyika tw’urumogi.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, SSP Karekezi Twizere Bonaventure, yabwiye IGIHE ko abafatanywe uru rumogi bari barutwaye mu gikapu.
Yongeyeho ati "Ibiyobyabwenge ni bimwe mu biteza umutekano muke kuko bishobora gutera urugomo, ubujura n’ibindi byaha. Kubirwanya ni inshingano ya buri wese kugira ngo igihugu kigire umutekano usesuye. Umutekano uraharanirwa, kandi buri muturarwanda afite inshingano yo kuwusigasira atanga amakuru ku gihe no kwirinda ibikorwa byose bifitanye isano n’ibiyobyabwenge”
SSP Karekezi Twizere yashimiye abaturage batanze amakuru yatumye bafatwa, aboneraho no gushishikariza abaturage muri rusange kwirinda ibyaha bisa n’ibyo.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!