00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rubavu: Babiri bafashwe bagemuriye umucuruzi urumogi

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 13 Kamena 2021 saa 06:11
Yasuwe :
0 0

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 12 Kamena Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Rubavu bafashe umusore w’imyaka 18 n’undi w’imyaka 31 bafite umufuka urimo udupfunyika tw’urumogi 5,000 barukuye mu Murenge wa Busasamana barujyanye mu Murenge wa Nyakiriba yose yo mu Karere ka Rubavu.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police(CIP) Bonavanture Twizere Karekezi yavuze ko bafatiwe mu nzira mu Murenge wa Cyanzarwe, mu Kagari ka Gora mu Mudugudu wa Kaberi, bagafatwa bataragera aho bagombaga kugeza urwo rumogi.

Ati” Twagendeye ku makuru yatanzwe n’abaturage muri ya mikoranire myiza yo kurwanya ibyaha n’icyahungabanya umutekano. Batubwiye ko bariya basore hari ahantu bagiye kuvana urumogi bakaruzanira umucuruzi warwo warubatumye wo mu Murenge wa Nyakiriba. Abapolisi bateguye igikorwa cyo kubafata babafatira mu Murenge wa Cyanzarwe nawo wo mu Karere ka Rubavu.”

CIP Karekezi yakomeje avuga ko abo bantu bamaze gufatwa banze kuvuga uwo bari bashyiriye urwo rumogi. Bari guhembwa amafaranga y’u Rwanda 5,000 bakayagabana ari babiri.

CIP Karekezi yasabye abaturarwanda kwirinda ibiyobyabwenge mu buryo ubwo aribwo bwose ariko cyane cyene urubyiruko.

Abafashwe Polisi yahise ibashyikiriza Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Kanama kugira ngo hatangire iperereza hafatwe n’abandi bakoranaga.

Aba babiri bafashwe bari basanganwe imikoranire n’abandi babiri Polisi iherutse gufatana urumogi mu Murenge wa Busasamana.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .