00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rubavu: Inzu 585 z’abarokotse Jenoside zikeneye gusanwa

Yanditswe na Nshimiyimana Eric
Kuya 10 April 2025 saa 09:35
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwagaragaje ko mu bibazo bikibangamiye imibereho myiza y’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, harimo iby’amacumbi, kuko imiryango 585 iba mu nzu zishaje, mu gihe igera kuri 65 idafite ibibanza byo kubakirwamo.

Ibi Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper yabigarutseho ku wa 9 Mata 2025, ubwo hibukwaga ku nshuro ya 31 Abatutsi biciwe ku Nyundo.

Yagize ati “Mu bibazo bicyugarije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri aka karere, harimo kuba imiryango 585 amazu yubakiwe muri 2006-2008 mu buryo bw’imiganda ashaje, indi miryango 65 nta bibanza ifite gusa ibi byose turi kugenda tubishakira ibisubizo mu gukomeza kuba hafi abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Meya Mulindwa yakomeje avuga ko mu gushakira umuti iki kibazo bamaze kuzuza inzu 17 ndetse bagiye kubaka izindi 105 ku buryo uyu mwaka w’ingengo y’imari 2024/2025 izarangira zuzuye.

Perezida wa Ibuka mu Karere ka Rubavu, Mbarushimana Gerard mu kiganiro na IGIHE na we yemeje ko bagifite ibibazo by’amacumbi ashaje.

Ati “Leta mu bushobozi bwayo iradufasha, gusa mu karere ka Rubavu abarokotse baracyafite ibibazo birimo iby’amazu ashaje akeneye kuvugururwa, n’abandi barokotse ari bato bamaze gukura ariko bakaba badafite aho kuba.”

Akomeza ashimira Leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda yakomeje kubaba hafi mu gihe cy’imyaka 31 ishize, ikabatuza, ikabavuza, ikabasubiza ubumuntu bari barambuwe.

Meya Mulindwa yavuze ko bari gushakira umuti ikibazo cy'amacumbi y'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi
Perezida wa Ibuka mu Karere ka Rubavu, Mbarushimana Gerard mu kiganiro na IGIHE na we yemeje ko bagifite ibibazo by’amacumbi ashaje

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .