00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rubavu: Amayeri y’abajura biba inka bakazambika ‘bote’

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 7 Ugushyingo 2022 saa 12:17
Yasuwe :

Abaturage bo mu Murenge wa Nyamyumba n’uwa Rubavu mu Karere ka Rubavu, baravuga ko babangamiwe ndetse bugarijwe cyane n’abajura bitwikira ijoro bakabibira inka bakazitwara bazambitse inkweto za ‘bote’.

Bamwe muri aba baturage babwiye BTN ko bugarijwe n’abajura babibira ibintu birimo n’amatungo. Inka bazambika bote kugira ngo hatagira umenya aho zanyujijwe.

Aba baturage bavuga ko aba bajura bamaze kubahombya cyane bakaboneraho gusaba inzego zibishinzwe gukaza umutekano kugira ngo badakomeza kubacucura ibyabo.

Umwe yagize ati “Ni ibisambo biba byarananiranye noneho byagera nijoro bikajya kwiba inka bikajya kuzibagira mu bihuru no mu mashyamba. Hari ukuntu ibisambo biza mu kiraro bikayambika bote inka yagenda ukajya ubona ari bote zagiye zihakandagira.”

Yongeyeho ko aba bajura inka baziba baziziritse umugozi banyujije mu kanwa ku buryo itabasha kwabira.

Undi muturage yagize ati “Buri munsi niba nshyize isafuriya hasi barayiba iyo nshyize intebe hanze barayiba, Hari igihe nari ndyamye baraza barafungura ibintu byose barabyiba nongera gutangirira kuri zero.”

Yongeyeho ko ababiba nta kintu basiga inyuma, aboneraho gusaba inzego zibishinzwe kubarwanya kuko bamaze kubasubiza inyuma.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubavu, Blaise Harerimana, avuga ko ku bufatanye n’inzego z’umutekano batangiye gufata abo bajura.

Yagize ati “Ibikorwa byo gufata abajura no kubaca intege byo birakomeje, ni ukuvuga hari ibyakozwe kuko habaho ubufatanye bw’inzego zishinzwe umutekano n’ubuyobozi ku buryo abakekwa muri ibyo bibazo bafatwa. Ngira ngo abajura bo baba bahari ariko n’uburyo bwo kubarwanya burahari ku rwego ruri hejuru.”

Harerimana yongeyeho ko bazakomeza gufata abajura aho bagaragaye asaba abaturage kujya batanga amakuru kugira ngo bafatanye gucyemura icyo kibazo.

Abaturage bavuga ko abajura biba inka bakazambika 'bote'

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .