Ibigega byatanzwe byubatswe mu Murenge wa Bugeshi mu Tugari twa Buringo, Nsherima, Butaka na Hehu hakunda kugwa imvura nyinshi igasenya inzu ivuye mu ishyamba ry’ibirunga.
Byubatswe ku bufatanye n’umushinga wa Water For Virunga ukorera mu bihugu bituriye Pariki y’Ibirunga birimo u Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Uganda. Mu rw’Imisozi 1000 ukorera mu Turere twa Rubavu, Nyabihu, Musanze na Burera.
Bakira Innocent wahawe ikigega yashimiye abamuhaye amazi kuko n’ubusanzwe ntayo bagiraga.
Ati “Turishimye hano muri Buringo nta mazi asanzwe tugira, n’iyo imvura iguye yazaga igatwara ubutaka hakaba nubwo isenye inzu, ubu twatangiye kwishyira hamwe tuzajya dutanga amafaranga 500 Frw yo kubungabunga ibi bigega.’’
Nyirabakongomani Speciose wo mu Kagari ka Buringo yavuze ko ibigega bizabasha gufata amazi yajyaga amanuka agasenya inzu zabo.
Ati “Ubu dufite amazi turimo kuyavoma turashima abaduhaye ibi bigega natwe tuzabifata neza dufatanyije n’abaturanyi kuko nabo turimo kubaha ku mazi.’’
Ibigega byatanzwe bifite ubunini bwa litiro 5000, buri kimwe gifite agaciro k’ibihumbi 800 Frw.
Umuyobozi w’Umushinga Water for Virunga, Mukasine Béatrice, yabwiye abaturage ba Bugeshi ko bakwiye gufata neza ibigega bahawe.
Ati “Ibi bigega muhawe ni mu rwego rwo guca amakimbirane yaturukaga ku mazi, muribuka uko mwayarwaniraga n’abaturanyi ba Kibumba. Hanatewe ibiti bivangwa n’imyaka, imigano n’imbuto zahawe abaturage mu rwego rwo kuzamura imirire turabasaba ko mwabifata neza mukajya muha abaturanyi kuko iyo imvura iguye amazi abona aho ajya ari menshi kandi murabizi ko hano ihora igwa buri munsi.’’
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe Imibereho myiza, Ishimwe Pacifique, yasabye abaturage ba Bugeshi kubika amazi menshi bakazirika ibisenge mu guhangana n’umuyaga ubasenyera.
Ati “Abadafite ibigega mushake uko mwajya mubika amazi menshi kuko bizagabanya amazi y’imvura amanuka akangiza imyaka n’inzu; muzirike ibisenge kuko hano haba umuyaga mwinshi usenya inzu. Munatere ibiti mu mbuga kuko bigabanya imbaraga z’umuyaga bikazana n’umwuka mwiza.’’
Umushinga wa Water for Virunga ukorana n’amakoperative afatanya n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, mu kubungabunga uruzitiro ruzengurutse Pariki y’Ibirunga n’inyamaswa zirimo.
Usibye iyi mikoranire hanatoranijwe abahinzi bazifashishwa mu gufasha bagenzi babo kubona ifumbire n’ibindi bakenera mu kuzamura umusaruro.






TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!