Ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu mu Karere ka Rubavu ni hamwe mu hasohokera abantu benshi cyane cyane muri ibi bihe by’impera z’umwaka.
Bamwe mu bahasohokera babwiye Radiyo Rwanda ko bishimira ko aha hantu habafasha kuruhuka ariko bagashimangira ko bahura n’inzitizi z’uko bahabibira.
Umwe muri bo yagize ati “Reka reka ni ukoga urimo no kubicunga kuko iyo urangaye hari igihe utaha wambaye ikariso babikwibye, bisaba woge urimo kubicunga”.
Undi muturage yagize ati “ Bashaka uburyo batwubakira ahantu umuntu yajya koga akaba yahashyira imyambaro ye telefone cyangwa ibintu runaka ariko bifite umutekano ukwiriye”.
Aba baturage banavuga ko kuri uyu mucanga hanagaragara umwanda bitewe n’uko nta bwiherero buhaba n’ubuhari buri kure.
Umwe mu baturage bakunda kujya kuhogera yagize ati “ Hariya ujya mu mazi ukabisoza kandi bagenzi bawe bari bujyemo umwanda bakawogamo, cyangwa ukagira gutya ugafata ku mucanga ugacunga wamara gucukura ukunama ku buryo bagenzi bawe batari bubimenye ukabisoza ubundi ugatwikiza umucanga gutya.”
Umuyobozi Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Rubavu, Nzabonimpa Déogratias yavuze ko bitewe n’uko abantu baba baje kwidagadura no gukora siporo, aho ubwiherero buri atari kure.
Ati “Twibutse ko mu by’ukuri iyo waje koga uba waje kuri siporo, ushobora kugenda metero 100 cyangwa metero 200 waje ku mucanga ugiye kujya aho ubwiherero buri ntabwo ari ikibazo ndetse turakeka ko ari inama nziza.”
Ku bijyanye n’ubujura uyu muyobozi yavuze ko bagiye kubikemura.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!