Rubavu: Abasigajwe inyuma n’amateka bahawe ibikoresho by’isuku bifite agaciro ka miliyoni 20 Frw

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 22 Ugushyingo 2018 saa 06:55
Yasuwe :
0 0

Imiryango 12 y’abasigajwe inyuma n’amateka bo mu Murenge wa Rugerero, mu Karere ka Rubavu, yahawe ibikoresho by’isuku birimo; ubwiherero, ibigega byo gufata amazi, ibikoresho byo kuyasukura ndetse yubakirwa n’uturima tw’igikoni.

Ubu bufasha bufite agaciro ka miliyoni 20 z’amafaranga y’u Rwanda, babuhawe n’umushinga Hand in Hand Rwanda, kugira babashe guhindura imibereho barushaho kunoza isuku.

Iyi miryango ivuga ko isubijwe kuko yari ibayeho nabi, aho bamwe bitumaga mu mirima y’abandi bikabagiraho ingaruka zirimo kurwara indwara zikomoka ku mwanda, ubu bakaba bavuga ko bitazongera kubaho.

Nyirabunani Eugenie umwe mu basigajwe inyuma n’amateka, yishimira kuba yabonye ubwiherero kuko bigiye gutuma atazasubira gutira umusarane cyangwa ngo abana be batagaguze umwanda mu mbuga kuko byakundaga kubatera uburwayi burimo impiswi.

Ati “Tutaragira ubu bwiherero wasangaga ari twe abakuru tuja gutira ubwiherero hari benshi nka nijoro bajyaga mu mirima y’abaturanyi, ugasanga biteye umwanda, amasazi arakoramo, akagera ku masahani kandi ararirwaho, ubwo ugasanga aho dutuye hahora uburwayi butandukanye buterwa n’isuku nke”.

Mukasine Damarisi avuga ko ubu bagiye gutandukana n’indwara z’impiswi baterwaga no kwihengeka inyuma y’inzu.

Ati “Ubuzima ubu bugiye kugenda neza kuko ubu abana bagiye kujya bajya mu bwiherero mbere wasangaga abana barywaye impiswi kubera ko wasangaga bihengeka mu bihuru biri inyuma y’inzu’’.

Niyitegeka Patient, Umuyobozi w’umushinga Hand In Hand mu Rwanda, yemeza ko ibikorwa bakoze byose byakozwe mu rwego rwo guhindura ubuzima bw’abasigajwe inyuma n’amateka, kandi ngo bazakomeza gushyiramo imbaraga.

Ati “Turakora ibi bikorwa ngo ubuzima burusheho guhinduka, umuntu udafite ubwiherero usanga ari ikibazo mu muryango, usanga umuryango umwe utabufite ariko abamuturiye barabangamiwe cyane, ubu bafite ubwiherero bwiza bigiye guca indwara zashoboraga guterwa n’umwanda”.

Avuga ko ari igikorwa gikomeza kuko hari n’abandi basigaye kandi nabo bagomba gufashwa.

Uturima tw’igikoni dukoze neza twitezweho guhindura imirire, cyane ko dushobora guhingwamo imboga, ibigori, cyangwa ibindi bihingwa mu buryo butagoranye.

Ndacyayisenga Aimable Umukozi w’akarere ka Rubavu mu ishami ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’akarere ashima iki gikorwa kuko kije kunganira ibikorwa n’ubuyobozi bigamije kuzamura abaturage. aho anasaba abahabwe ubwiherero ndetse n’ibigega by’amazi kubifata neza.

Mu Karere ka Rubavu habarizwa imiryango isaga 100 y’abasigajwe inyuma n’amateka. Mu murenge wa Rugerero hakaba habarizwa imiryango 21.

Ubwiherero bugezweho bwahawe abasigajwe inyuma n'amateka
Buri muryango wagenewe ikigega cyo gufata amazi kugira ngo urusheho kugira isuku
Nyirabunani Eugenie yishimiye ubufasha yahawe avuga ko bugiye kumufasha kurwanya indwara zikomoka ku mwanda
Abaterankunga bavuga ko igikorwa gikomeje kuko hari abandi bagikeneye gufashwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza