Rubavu: Abasenateri bahumurije abanyamuryango ba Koperative KOADU yaranzwemo ibibazo

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 9 Ugushyingo 2020 saa 09:00
Yasuwe :
0 0

Abasenateri Uwizeyimana Evode na Dr Nyinawamwiza Laetitia bahumurije abanyamuryango ba Koperative Dukundumurimo KOADU ikora umurimo wo kubaga inka ikaba ifite ibagiro mu Murenge wa Rubavu, yakunze kuvugwamo ibibazo.

Aba basenateri basuye abanyamuryango ba KOADU mu rugendo bagiriye mu Karere ka Rubavu.

Ubwo basuraga ibagiro ry’iyi koperative, abanyamuryango bayo babagejejeho ikibazo cy’abayobozi babo banyereje umutungo nubwo biri mu nkiko bakaba bakeneye ko inzego zababa hafi.

Umuyobozi wa KOADU, Musabyimana Nyarubisi Bertin, yasabye ko bababa hafi mu gukurikirana ikibazo cyabo.

Yagize ati “Twafashe ideni rya miliyoni 280 Frw, abayobozi bazikoresha nabi bagura ibikoresho mu Rwanda batubeshya ko byavuye mu Bushinwa biguzwe ibihumbi $100 none byatangiye kwangirika. Bishyize hamwe na rwiyemezamirimo wubatse ibagiro badushyiraho umwenda wa miliyoni 345 Frw bakoresheje imikono y’abanyamuryango bituma dutsindwa urubanza ariko byaje kugaragara ubu barafunzwe.’’

Yasabye abasenateri kubakorera ubuvugizi ku bavugwa muri dosiye bitabira urubanza inzego zikirengagiza ko bakabaye bafunzwe.

Senateri Evode Uwizeyimana yatunguwe n’uburyo abo bantu bajya mu rukiko ntibafatwe, abizeza ubufasha.

Ati “Baraza mu rukiko bagataha badafashwe, kuki batabafashe? Tuzabaza turebe, muduhe nimero y’urubanza tuzagerageze gukurikirana turebe uko urubanza rwatangiye n’imikirize y’urubanza, turebe nuko impande zose zisobanuye.’’

Yasabye abayobozi kwitabaza umugenzuzi w’inkiko ngo harebwe uko imitungo yabo yafatirwa ndetse n’urubanza rugaragayemo akarengane rwasubirishwamo.

Senateri Dr Nyinawamwiza Laetitia usanzwe ari Visi Perezida wa Komisiyo y’Iterambere ry’Ubukungu n’Imari, yasabye abanyamuryango ba KOADU kubaka laboratwari mu kongerera agaciro k’inyama.

Ati “Murenge isoko rya Congo no mu Rwanda, RwandAir irakora mwubake laboratwari mwongerere agaciro inyama ku buryo buri wese azajya avuga ko inyama zivuye hano zifite umwihariko.’’

Yasoje abizeza ko ku bibazo bafite batazarengana kuko u Rwanda ari igihugu kigendera ku mategeko.

Tariki 6 werurwe 2020, nibwo Urukiko rwisumbuye rwa Rubavu rwahamije ibyaha Mbanjimbere Faustin wahoze ayobora KOADU; Rwango Jean Claude, wari umunyamabanga; Hakizimana Hassan na Nzabandora Théogène , ba rwiyemezamirimo bubatse ibagiro, Ndagijimana Théophile wari ukuriye Komite Ngenzuzi na Hamuri Bahati wari Noteri w’Umurenge wa Rubavu.

Mu byaha baregwaga bahamijwe icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano yemezaga umwenda wa miliyoni 435 536 527 z’amafaranga y’u Rwanda, aho batumije inama ikitabirwa n’abantu 28 ariko bagasinyira abanyamuryango 62 noteri w’umurenge nawe akabyemeza ashyiraho kashe.

Kugeza magingo aya urubanza ruracyakomeje mu bujurire.

Koperative KOADU yashinzwe mu 2009, igamije gukora ububazi bw’inka. Mu 2012 nibwo yatangiye kubaka ibagiro ryagombaga kurangira mu 2015 biza kugaragaramo ibibazo ku buryo mu 2016 ari bwo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amakoperative (RCA) cyahagaritse Komite yayiyoboraga nyuma yo gutahura uburiganya mu masoko yatangwaga mu myubakire y’ibagiro.

Abasenateri basobanuriwe ibibazo koperative yagize by'abayobozi banyereje umutungo
Senateri Dr Nyinawamwiza Laetitia yasabye abanyamuryango ba KOADU kuzamura agaciro k'inyama
Senateri Uwizeyimana Evode na Senateri Dr Nyinawamwiza Laetitia basobanuriwe imikorere y'iri bagiro
Batangajwe no gusanga ibyuma bisanzwe byaraguzwe akayabo
Inyubako y'ibagiro rya Rutagara

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .