Rubavu: Abantu 74 barimo n’abakiniraga ku Kiyaga cya Kivu bafashwe barenze ku mabwiriza ya COVID-19

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 18 Nzeri 2020 saa 03:21
Yasuwe :
0 0

Abantu 74 biganjemo urubyiruko bafatiwe muri siporo rusange ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu mu Karere ka Rubavu barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Mu bafashwe higanjemo urubyiruko rwakoreraga imyitozo yo gukina umupira w’amaguru ku nkengero z’i Kivu.

Aba bose n’abandi bagiye bafatwa mu mukwabu Polisi y’Igihugu yazindukiyemo ifata abarenga ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert, yabwiye abafashwe ko siporo rusange yemewe ari iy’umuntu umwe, atari abantu benshi.

Yagize ati “Twishimira ko mukunda siporo ariko ntituzemera ko iba intandaro zikwirakwiza icyorezo, muremerewe ariko amatsinda ntiyemewe.’’

Yasobanuye ko gukora siporo batandukanye, banahanye intera ari ukwifasha no gufasha abandi.

Ati “Ese mwabuze ahandi mwakorera siporo ku buryo muza mukubaka amatsinda. Ni iki gituma mudashaka kumva amabwiriza? Ni ubuzima bwanyu ni n’ubuzima bw’abandi muba mwitaho.’’

Umuyobozi w’Agateganyo wa Polisi mu Ntara y’Uburengerazuba, CSP Edmond Kalisa, yabwiye abafashwe ko kubahiriza amabwiriza ari inyungu yabo kuko bibafasha no kurinda abandi n’imiryango yabo.

Nyuma yo kubaganiriza basabwe kwishyura amande ya 10 000 Frw, abayatanze bahita bataha mu gihe abandi bajyanywe muri Stade Umuganda kimwe n’abandi bafatiwe kutambara udupfukamunwa cyangwa kutwambara nabi.

Kimwe n’ibindi bikorwa bitandukanye bihuza abantu benshi, siporo rusange, imikino n’amarushanwa byahagaritswe mu Rwanda kuva muri Werurwe kubera icyorezo cya Coronavirus.

Guhera muri Kamena, nibwo imwe mu mikino yatangiye gukomorerwa, hakorwa imyitozo kuri siporo zikorwa abantu bategeranye, ariko hubarizwa amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyprezo cya Coronavirus.

Minisiteri ya Siporo iherutse gutangaza ko guhera ku wa 20 Nzeri 2020, siporo rusange ya Kigali Car Free Day, izongera gusubukurwa nyuma y’amezi asaga atandatu, igakorwa abantu bubahiriza amabwiriza yo kwirinda Coronavirus arimo gusiga intera ya metero ebyiri hagati y’umuntu umwe n’undi.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert, yabwiye abafashwe ko siporo rusange yemewe ari iy’umuntu umwe
Abantu 74 barimo n'abakiniraga umupira ku nkengero z'Ikiyaga cya Kivu mu Karere ka Rubavu bafashwe barenze ku mabwiriza ya COVID-19
Abafatwa barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 bagirwa inama ko kwirinda biri mu nyungu zabo
Inzego z'umutekano zaganirije abafashwe biganjemo urubyiruko ko bakwiye kwitwararika ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19
Bamwe mu bafashwe bishyuye amande barataha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .