Rubavu: Abana 150 batishoboye borojwe intama, abateganya kuzigurisha baraburirwa

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 14 Ugushyingo 2020 saa 05:46
Yasuwe :
0 0

Abana 150 baturuka mu miryango itishoboye yo mu murenge wa Rugerero na Nyundo mu karere ka Rubavu borojwe intama 150 mu rwego rwo kuzamura imibereho yabo, basabwa kuzifashisha biteganyiriza ejo hazaza no kuzoroza bagenzi babo.

Izi ntama zifite agaciro ka miliyoni 6 n’ibihumbi 750 zahawe ababyeyi b’abana 150 bahiswemo muri 301 bafashwa n’umushinga wa Compassion International mu mirenge ya Nyundo na Rugerero.

Twagirumukiza Emmanuel uhagarariye ababyeyi bahawe amatungo, yashimye amatungo bahawe, asaba abayahawe kuyabyaza umusaruro, no kuzitaho birinda kuzigurisha.

Ati “Izi ntama zadushimishije kuko ni twebwe twabyisabiye tumaze gukora umushinga w’ubworozi. Ubu itungo niribyara buri wese azoroza undi kuko turi 301 abazihawe, akaba ari 150. Turasaba abazihawe kuzifata neza bakazibyaza umusaruro uturutse ku ifumbire no kugura mituweli. Bigiye koroha kandi tuzazicunga kuko nta wemerewe kuzigurisha’’

Uwimicomyiza Claudette umubyeyi wo mu murenge wa Nyundo, yunzemo avuga ko aya matungo agiye kubafasha kuzamura ubuzima bishyura neza ubwisungane mu kwivuza.

Ati “Turishimye cyane kuko iri tungo rizadufasha kuzamuka tubone inka kuko twese twayabonye tuzaziturira bagenzi bacu ubu bworozi buzadufasha kuko intama ibyara kabiri bizatworohereza kwishyura Mituweli.”

Ngarambe Jean Damascene ushinzwe imishinga muri Compassion International mu gace ka Nyabihu yasabye abahawe amatungo kwitegurira ejo hazaza kuko umushinga utazahoraho.

Ati’’Iyi gahunda ntizahoraho aya matungo muhawe muzayafate neza kandi munaziturire bagenzi banyu. Muzakomeze mwishyire hamwe mukoreshe imbaraga mufite mwiteganyiriza muri gahunda ya Ejo Heza’’

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rugerero, Nkurunziza Faustin yasabye abahawe amatungo kuyifashisha mu kuzamura imibereho yabo.

Akarere ka Rubavu mu mihigo y’uyu mwaka kiyemeje koroza ingo 400 biteganijwe ko zizahabwa amatungo magufi arimo n’intama 800.

Umwe mu babyeyi ahabwa itungo ryagenewe umwana we
Bamwe mu babyeyi bahawe amatungo bavuze ko azabafasha kwizamura
Amwe mu matungo bahawe
Abahawe amatungo bihanangirijwe kutayagurisha
Amatungo yatanzwe byitezwe ko azafasha abayahawe kwiteza imbere
Ubuyobozi bw'umurenge wa Rugerero bwasabye abahawe amatungo kuyafata neza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .