Uyu mukoro bawihaye ku wa Gatandatu mu gikorwa bakoze cyo gusura Urwibutso rwa Gisenyi ruzwi nka ‘’Commune Rouge”.
Imanizabayo Jean Marie Vianey (Jay Farry) wo mu itsinda The Same agendeye ku mateka yaranze abahanzi muri Jenoside, yavuze batwaye umukoro wo kwibanda ku bihangano bisakaza urukundo no kwimakaza ubumwe mu bantu.
Ati “Twebwe turi urubyiruko kandi turi abahanzi kandi bari mu bagize uruhare mu kubiba urwango rwavuyemo Jenoside. Kuva ubu ibihangano byacu bigomba kujya byiganzamo urukundo, gukundana n’ubumwe dukangurira abantu ko Ubunyarwanda buruta ibindi’’.
Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Rubavu, Mbarushimana Gerard, yasabye abahanzi kwifashisha ubwamamare bwabo bagahangana n’abapfobya Jenoside kuko abayiteguye baba baranateguye uburyo bazagoreka amateka.
Ati “Abahanzi muri imboni z’abaturage, ibihangano byanyu bigera kure kandi murakurikiranwa cyane ku mbuga nkoranyambaga. Nkurikije ibiganiro mwahawe, mudufashe uko kumenyekana mukwifashishe mwerekana amateka y’ukuri ya Jenoside yakorewe Abatutsi, muhangana n’abayiteguye kuko ubu ikigezweho ni ukuyipfobya’’.
Umuyobozi ushinzwe Imiyoborere Myiza mu Karere ka Rubavu, Uwajeneza Jeannette, yashimiye abahanzi ku nkunga bateye abarokotse Jenoside, abasaba kujya batanga amakuru avuguruza abapfobya.
Ati’ "Kuba abahanzi baje kwibuka ni igikorwa cyiza kuko baragenda batanga amakuru atandukanye n’ay’abapfobya Jenoside. Turabasaba gukomeza gukora ibikorwa byiza nk’uku bishyuriye mituweli abarokotse 100. Bigaragaza ko urubyiruko rukomeje gushyira mu bikorwa gahunda ya Ndi umunyarwanda’’.
Iki gikorwa cyitabiriwe n’abavanga imiziki, abafite ahabera ibitaramo ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu n’abanyamakuru bakorera mu Karere ka Rubavu.







TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!