Rubavu: Abagore babiri bafashwe bavanye udupfunyika 4000 tw’urumogi muri RDC

Yanditswe na IGIHE
Kuya 3 Nzeri 2019 saa 09:07
Yasuwe :
0 0

Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge, ku wa 1 Nzeri mu Karere ka Rubavu mu murenge wa Rugerero, ryafatanye abagore babiri udupfunyika 4000 tw’urumogi.

Abafashwe ni Mukanyandwi Philomene ufite imyaka 21 y’amavuko na Uwamahoro Jeanne w’imyaka 26 y’amavuko. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Emmanuel Kayigi yavuze ko aba bagore bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Ati “Abaturage bamaze gusobanukirwa ububi n’ingaruka ziterwa n’ibiyobyabwenge by’umwihariko urumogi batanze amakuru kuri Polisi ko babonye abantu bafite urumogi ruturutse muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo ndetse banacyeka aho baba barujyanye.”

Akomeza avuga ko ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge rikimara guhabwa ayo makuru ryakurikiranye abo bagore ribafatana urwo rumogi mu nzu bari bakodesheje ibihumbi 9000 yo kurushyiramo, iherereye mu murenge wa Rugerero.

CIP Kayigi yavuze ko ibiyobyabwenge bigira ingaruka mbi ku babicuruza, ababinywa ndetse no ku muryango nyarwanda muri rusange; bikanakurura ibindi byaha biteza umutekano muke birimo urugomo, amakimbirane mu miryango, gukubita no gukomeretsa, gufata ku ngufu n’ibindi.

Yongeyeho ko Polisi y’u Rwanda itazacogora kurwanya abanywa ,abacuruza n’abakwirakwiza ibiyobyabwenge mu baturage kuko ntaho igihugu cyaba kigana.

Yagize ati “Ntabwo igihugu gishobora gutera imbere mu gihe gifite bamwe mu baturage babaswe n’ibiyobyabwenge, niyo mpamvu Polisi yafashe iyambere mu kurwanya abantu bose bagira uruhare mu icuruzwa ryabyo.”

CIP Kayigi yibukije ko n’abandi bagifite umutima wo kwishora mu bikorwa bibi byo gucuruza ibiyobyabwenge bazafatwa kandi bazashyikirizwa ubutabera.

Abo bagore bombi bashyikirijwe Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) sitasiyo ya Rugerero kugira ngo hakorwe iperereza ku cyaha bakekwaho.

Mu ngingo ya 263 mu gitabo giteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, utunda, uhindura, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nkabyo mu buryo bunyuranyije n’amategeko aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ ihazabu igera kuri miliyoni 20 Frw ariko itarenze miliyoni 30 Frw ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye harimo n’urumogi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza