Bavuze ko ku Cyumweru tariki ya 08 Ukuboza 2024, ari bwo ngo Apôtre Dr. Gitwaza yavuze ko ‘Rastafari ni idini rya Satani, Rastafari ni Satanism’.
Icyo gihe yatangaga icyigisho ari muri Queensland muri Australia, mu biterane by’ivugabutumwa yise ‘Divine Provision’.
Aba ba-rasta bagaragaje ko aya magambo ari no mu mashusho agaragara ku muyoboro wa Youtube wa Imbabazi Tv3 n’uwa Voice of God D.S.
Bavuze ko bahisemo gukora urugendo rwamagana aya magambo kuko basanze ari inshingano zabo, dore ko uwayavuze akorera ndetse akaba mu gihugu cy’u Rwanda nabo babarizwamo.
Ibaruwa bandikiye ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu iragira iti “Twebwe aba-rasta b’i Rubavu twifuza gukora urugendo rw’amahoro tugaragaza akababaro katurutse ku magambo adusebya, tugaragaza abo turi bo nk’aba-rasta bitandukanye n’ibi byatuvuzweho, tukanashaka ko asaba imbabazi aba-rasta bose muri rusange.”
Iyi baruwa yashyizweho umukono n’Umuyobozi w’Aba-rasta mu Karere ka Rubavu, Gakiga Steven, ikomeza igira iti “Amagambo Gitwaza yavuze ni ingengabitekerezo yo kwangisha abantu aba-rasta, bikagaragara ko byatugiraho ingaruka z’uko abantu muri rusange badutinya ntibongere kutwisanzuraho nk’uko bisanzwe. Niyo mpamvu dushaka ko abantu bamenya ukuri kwacu, ko turi abakozi b’Imana tutari abakozi ba Satani binyuze muri uru rugendo.”
Aba ba-rasta bavuze ko bifuza gukora uru rugendo ku wa Gatanu tariki ya 20 Ukuboza 2024 bazenguruka Umujyi wa Gisenyi, guhera saa yine z’igitondo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!