00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RTDA yitwaje ubuke bw’ingengo y’imari nk’impamvu yo gutinda guha ingurane abaturage

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 8 September 2022 saa 09:55
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Ikigo gishinzwe iterambere ry’ubwikorezi rusange, RTDA bwagaragarije abagize komisiyo ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’Imari n’Umutungo bya Leta PAC, ko gutinda kwishyura ba rwiyemezamirimo biterwa ahanini n’ingengo y’imari nke.

Ibi byagarutsweho ubwo ubuyobozi bwa RTDA bwagezaga ibisobanuro ku badepite bagize PAC, kuri uyu wa Kane tariki ya 8 Nzeri 2022, ku bibazo bitandukanye byagaragajwe n’Umugenzuzi Mukuru wa Leta n’ibigaragara mu mikorere y’iki kigo.

Bimwe mu bibazo by’ingutu bigaragara muri RTDA bishingiye ahanini ku gutinda gutanga ingurane ku baturage, gutinda kwishyura ba rwiyemezamirmo bikagira ingaruka no kurangiza imirimo ndetse no gutinda kwishyura imisoro.

Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, yagaragaje ko ibibazo binini birimo RTDA ifite imyenda myinshi ishingiye ku misoro itishyuye ya miliyari imwe na miliyoni 500 Frw, gukererwa kwishyura ba rwiyemezamirimo na miliyoni 300 Frw z’ibirarane ku muhanda wa Bugesera-Nyanza.

Yagaragaje kandi imihanda ikeneye kuvugururwa no kubungabungwa harimo Kitabi-Nshiri, Kitabi-Uwinkingi, Kigali-Muhanga-Akanyaru, Muhanga-Karongi (ahishyuwe miliyoni 340 Frw y’amafaranga y’ikirenga), umuhanda umaze kujyaho amafaranga menshi nyamara ibibazo biwurimo ntibirangire.

Depite Mutesi Anitha yasabye ko habaho iyubahirizwa ry’amategeko ku birebana no gutinda kwishyurwa ba rwiyemezamirimo, aho inyemezabwishyu zifite agaciro k’asaga miliyari 3 Frw zitishyuriwe igihe n’izindi zirenga eshatu zitishyuwe.

Ati “Turashaka mutubwire impamvu ituma mutishyurira igihe n’ingamba mwafashe kugira ngo iki kibazo kitazajya kibaho.”

Yabajije kandi ku butinde bwo gutanga amasoko kandi byihutirwaga, ibibazo mu kwishyura imisoro ku nyongeragaciro na TVA, gutinda kwishyura imisoro ingana na miliyoni 158 Frw, imisoro ya miliyoni 75 Frw itishyuwe n’Imisoro yafatiriwe ya miliyoni ingana na 265 Frw.

Gutinda kwishyura imitungo y’abaturage bangirijwe ibyabo ku nyungu rusange, asaga miliyari 1 Frw.

Ati “Ni iyihe mpamvu mutishyura abaturage ku gihe, ese mwaba mwarabikemuye ku buryo nta muturage ukishyuza?.”

Umuyobozi mukuru wa RTDA, Imena Munyampenda, yavuze ko gutinda kwishyura ba rwiyemezamirimo biterwa ahanini n’ingengo y’imari nke baba bahawe bityo bigatuma ibirarane byiyongera.

Ati “Nibyo koko byagaragaye ko twatinze kwishyura ba rwiyemezamirimo asaga miliyari 3 Frw, ariko uko ubushobozi bugenda buboneka tugenda twishyura abo tubereyemo imyenda. Miliyari 3,7 Frw y’umwaka ushize twarazishyuye zose. Icyo dukora ubu kugira ngo bitazongera kubaho, twashyizeho ingamba zijyanye n’ingengo y’imari dufite akaba ariyo duteganyiriza ibyo dukoraho.”

Yavuze ko ku birebana no gutinda kwishyura ingurane bigendana n’ingengo y’imari mu kwimura abantu ku nyungu rusange, ahari hagaragajwe miliyoni 300 Frw yagombaga gutangwa ku muhanda Bugesera-Nyanza ariko ngo yamaze kwishyurwa.

Ikibazo cy’Ingurane ku baturage zateje impaka

Depite Mutesi yabajije impamvu habaho kubarira abaturage ariko ntibishyurirwe igihe nk’uko itegeko riteganya ku buryo bishobora no gushyiraho ibihombo byo kwishyura 5% nk’icyiru cy’ubutinde.

Depite Bizimana yavuze ko kwimura abantu ku nyungu rusange ariko bakabangamira inyungu z’umuntu ku giti cye, izo nyungu rusange ziba zipfuye bityo bakwiye kujya batekereza kuri izo ngingo zombi.

Depite Mukabalisa Germaine yagaragaje ko itegeko rigena neza ko umuturage akwiye guhabwa ingurane ikwiye ryagenwe mu 2015 ariko ugasanga ridakurikizwa aho bamara hafi iminsi isaga 400.

Depite Uwimanimpaye Jeanne d’Arc yagaragaje ko iki kibazo kikiri imbogamizi gikwiye gushakirwa ibisubizo birambye ku buryo RTDA yazajya ifasha abaturage kubona ibyangombwa byuzuye kugira ngo hatazabaho gutinda kubona ingurane.

Ati “Niba uyu muturage ahantu yarebaga hashyizwe ibikorwaremezo ariko ntahabwe ingurane ku gihe mwumva aba agomba kwerekeza he? Mwibuke ko uyu muturage ntahandi yari afite bivuze ko natinda kwishyurwa na wa muhanda atazawishimira kuko azaba abayeho nabi.”

Umukozi muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, yavuze ko RTDA igira ingengo y’imari nto bigatuma bagira ibirarane bigenda biba byinshi.

Yakomeje agira ati “Twaravuguruye ku buryo uyu munsi nta muntu utanga isoko adafite ingengo y’imari, ubu akazi gakorwa hashingiwe ku ngengo y’imari bahawe. Hari na ba rwiyemezamirimo baryoherwa n’akazi basabwa gukora ibilometero 10 ugasanga bigeze kuri 15.”

Yasobanuye ko inyemezabwishyu zitinda kwishyurwa ari izagejejwe kuri Minisiteri mu gihe cyo gusoza umwaka w’ingengo y’imari nko mu kwezi kwa gatandatu ariko yemeza ko hari ibigenda bikorwa.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Abimana Fidele, yavuze ko bakwiye kwemera amakosa yagiye agaragara ariko nanone bakwiye kujya bakorana bya hafi kugira ngo umuturage atazajya abigenderamo.

Ati “Ni byo hagiye habamo amakosa, ndetse no gutinda ariko turi gukorana n’inzego zitandukanye, turifuza kuzajya tubiganiraho na RTDA mu kwirinda ko amakosa yose yagiye abaho akomeza kubaho.”

Hagaragajwe kandi ko amasoko yagombaga kwihutirwa ariko agatangwa bitinze hagiye habaho imbogamizi zitandukanye zigendanye n’ibindi bibazo bigaragara mu mihanda mbere yo kubakwa.

Ibyo bisaba ko bibanza gukemurwa kugira ngo imirimo yo kubaka itangire. Umuyobozi Mukuru wa RTDA, Munyampenda yatanze urugero rw’imihanda itandukanye nka Gitikinyoni-Ruli, Gatonde-Gakenke, ariko hashyizweho ingamba nshya zitezweho kuzabikemura.

Ahanyuzwa imihanda hakunze kugaragazwa ibibazo by'abaturage batahawe ingurane ikwiye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .