00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RTDA yasobanuye icyadindije imirimo yo kubaka ubwato bwashowemo miliyari 2,6 Frw

Yanditswe na IGIHE
Kuya 19 Nzeri 2021 saa 10:03
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Iterambere ry’ubwikorezi, RTDA, bwasobanuye icyadindije imirimo yo gukora ubwato bwa Nkombo II, bwizeza ko ishobora gusubukurwa vuba.

Amasezerano yo kubaka ubu bwato yashyizweho umukono muri Gicurasi 2018 hagati ya RTDA na sosiyete Avalon Steel Project yagombaga kubaka ubwato bwa Nkombo II.

Imirimo y’iyi sosiyete yaradindiye ukurikije uko isoko ryari riteye yongererwa iminsi 336 yo kurangiza kubaka ubwato na yo yaje kongera kongererwa igera kuri 903.

Isoko ryo gutanga ubwato bwo ku Nkombo ryari rifite agaciro ka miliyoni 2, 6 z’amafaranga y’u Rwanda.

Igenzura ryabaye mu Ugushyingo 2020 ryagaragaje ko imirimo yo kubaka ubu bwato ikiri kure kandi rwiyemezamirimo yari yaramaze guhabwa ibihumbi 591 by’amadolari.

Umuyobozi Mukuru wa RTDA, Munyampenda Imena, yabwiye abadepite ko hari impinduka zagiye zibaho zatumye habaho ubukererwe ariko ko n’ingengo y’imari yo kurangiza imirimo itaraboneka.

Yavuze ko ku ikubitiro hagombaga gukorwa ubwato bugenewe gutwara abantu 150 n’imodoka esheshatu biza kuba ngombwa ko hongerwaho ubundi buto bushobora gutwara abantu 30 n’imizigo ya toni esheshatu.

Yasobanuye ko kuri ubu ibikoresho byo gukora ubwato bunini byamaze kugera mu Rwanda ndetse rwiyemezamirimo akaba yari yongerewe amasezerano kugeza muri uku kwezi kwa cyenda nubwo kwenda kurangira.

Ati "Ibikoresho byose bizakoreshwa mu guteranya ubu bwato bunini birahari, imbogamizi ihari ni iy’ingengo y’imari."

Imena Munyampenda yavuze ko bagikorana ibiganiro na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ngo igene ingengo y’imari kugira ngo ubwo bwato bukorwe ku gihe.

Umuyobozi wa RTDA, Imena Munyampenda n'Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ibikorwaremezo, Uwase Patricie ubwo batangaga ibisobanuro kuri PAC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .