Ni ibintu byari bimaze kuba akamenyero ko mu mezi agwamo imvura nyinshi cyane umugezi wa Nyabarongo, wuzura cyane amazi akarenga umuhanda.
Byagiraga ingaruka ku ngendo zikorwa mu mihanda irimo uwa Ngororero-Muhanga n’uhuza Kigali n’Intara y’Amajyepfo.
Ku rundi ruhande ariko, Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubwikorezi (RTDA), cyubatse ikiraro kigiye hejuru mu rwego rwo gukemura icyo kibazo.
Ni ibintu na byo bitatanze umuti urambye kuko kugeza ubu ahubatswe hatangiye kwangirika.
Guhera ku wa Kane tariki 24 Ugushyingo 2022, imodoka ya Polisi ihagaze mu gihande cyamaze kwika cy’uwo muhanda, kugira ngo ifashe ibinyabiziga kubisikanira mu gihande kitarangirika.
Umuyobozi Mukuru wa RTDA, Impenda Munyampenda yavuze ko mu gukemura burundu iki kibazo, hagiye kubaho kubaka bundi bushya ikiraro cya Nyabarongo.
Avuga ko inyigo yakozwe yagaragaje ko uyu muhanda uzazamurwa hakongerwaho metero ebyiri hejuru.
Ati “Inyigo yagaragaje ko tugomba kukizamura, twamara kukizamura amazi akajya anyura munsi yacyo.”
Umushinga w’igihe kirekire RTDA na Minisiteri y’Ibikorwaremezo muri rusange bahafitiye nk’uko Imena yakomeje abisobanura, ni ugusana umuhanda wose kuva ku Giticyinyoni kugera ku Bitaro bya Kabgayi i Muhanga. Uzatwara nibura miliyoni $80.
Imena avuga ko guhera mu 2023 bazatanga isoko ryo gukora uwo muhanda, ukazaba ugizwe n’ibice bine (4 lanes) kuva i Kigali kugera muri Bishenyi muri Kamonyi.
Imena avuga ko mu gihe imyuzure irimo kugaragara yakomeza kwangiza ikiraro cya Nyabarongo, kujya mu Majyepfo byasaba gukoresha umuhanda Kigali-Bugesera-Nyanza nubwo utararangira gukorwa.
Kugeza ubu muri uyu muhanda Bugesera-Nyanza kuva i Nemba kugera i Rwabusoro(hareshya n’ibirometero 35km)kaburimbo imaze gushyirwamo, ariko kuva muri Rwabusoro kugera ku Gasoro(31km) umuhanda uracyari igitaka.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!