RSSB yakebuye ibigo byigenga bidateganyiriza abakozi, inaburira ibizinangira

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 27 Ukuboza 2019 saa 08:31
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda, RSSB, bwibukije ibigo byigenga ko guteganyiriza abakozi babyo ari inshingano ndetse ko uzirenzeho hari itegeko rimuhana.

Ibi byagarutsweho mu mahugurwa RSSB yageneye abaruramari n’abayobozi bashinzwe abakozi mu bigo by’abikorera byo muri Kigali kuri uyu wa 27 Ukuboza 2019.

RSSB ivuga ko nubwo gutenganyiriza abakozi mu nzego za leta bigeze ku 100% ariko hakiri ikibazo mu bigo by’abikorera kuko kugeza ubu hakiri umubare munini w’abakozi benshi badateganyirizwa cyangwa se ugasanga hari n’abateganyirizwa mu buryo bunyuranyije n’itegeko.

Umuyobozi ushinzwe Imirimo rusange muri RSSB, Nyirishema Innocent, yavuze ko kuba abakoresha bo mu bigo byigenga badateganyiriza abakozi atari uko batazi itegeko ahubwo usanga akenshi babirengaho nkana kubera inyungu zabo bwite.

Yagize ati “Icyo tumaze kubona ni uko abakoresha benshi impamvu ituma batabikora si uko baba batazi amategeko akenshi baba bayazi ahubwo bakayarengaho nkana mu rwego ntekereza ko ari urwo kugira ngo ayo mafaranga bayajyane mu zindi gahunda.”

Yongeyeho ko abakozi nabo bakwiye guhaguruka bakamenya icyo amategeko abateganyiriza.

Ati “Ntabwo umukozi akwiriye kwicara mu kazi ngo yumve ko inshingano ari iy’umukoresha wenyine niba ari uburenganzira bwawe guteganyirizwa umukozi akwiriye guhaguruka akabiharanira,…., akwiriye kuba abaza umukoresha we akanabikurikirana ndetse byanaba ngombwa agatanga amakuru kuri RSSB.”

RSSB isanga kuba igipimo cyo guteganyiriza abakozi mu bigo by’abikorera kikiri hagati 70 na 75% ari ibintu bishobora kuzatuma hari abantu bazaba umutwaro ku gihugu mu minsi iri imbere kandi baragize igihe cyo gukora ariko ntibateganyirizwe.

Umuyobozi ushinzwe Abakozi mu Kigo cya Jali Investment Ltd, Habimana Emmanuel, yabwiye IGIHE ko aya mahugurwa yabongereye ubumenyi ku burenganzira bw’umukozi n’icyo umukoresha amugomba.

Ati “Byaduhaye ubumenyi bw’ibyo umukoresha agomba kuba yubahiriza n’uburenganzira bw’umukozi igihe yirukanywe cyangwa yahagaritswe mu kazi. Ese mu gihe ari gukora ni iki itegeko rimuteganyiriza agomba kuba ahabwa, ni ibiki agomba kuba abona?”

Nyirishema asanga abakoresha badateganyiriza abakozi biba ari ukubabuza amahirwe kandi ko ubyirengagije hari amategeko amuhana.

Ati “Ntibibe no gutinya ibyo bihano bumve ko hari Umunyarwanda barimo babuza uburenganzira agenerwa n’amategeko kandi nabyo nk’uko bamaze kubyigishwa n’itegeko ry’umurimo uyu munsi hari ibihano biremereye bateganyije ku bakoresha badateganyiriza abakozi.”

Itegeko rigenga umurimo mu Rwanda N° 66/2018 ryo ku wa 30/08/2018 mu ngingo ya 19 rivuga ko umukozi wagize impanuka cyangwa indwara bikomoka ku murimo atarateganyirijwe n’umukoresha we mu kigo cy’ubwiteganyirize mu Rwanda yishyurwa n’umukoresha amafaranga angana nk’ayo yagahawe n’ikigo cy’ubwiteganyirize mu Rwanda iyo aza kuba yarateganyirijwe, harimo kumuvuza n’ibindi bijyanye na byo.

Muri aya mahugurwa abayobozi mu bigo bitandukanye bagize umwanya wo kubaza no kungurana ibitekerezo
Ni amahugurwa yahuje abayobozi batandukanye mu bigo byigenga byo muri Kigali
Umuyobozi ushinzwe imirimo rusange muri RSSB, Nyirishema Innocent, yavuze ko abakoresha mu bigo byigenga birengagiza nkana guteganyiriza abakozi
Umuyobozi ushinzwe Abakozi mu Kigo cya Jali Investment Ltd, Habimana Emmanuel, yavuze ko yungukiye byinshi mu mahugurwa bahawe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza