Imwe mu mpinduka RSSB yakoze ni iyo kuzamura igipimo cy’umusanzu w’ubwiteganyirize bw’izabukuru, cyavuye kuri 6% cyari gisanzweho kuva mu 1962, kigera kuri 12%.
Ibyo bikazatangira gukurikizwa muri Mutarama 2025, hagamijwe kongera amafaranga abari mu kiruhuko cy’izabukuru bahabwa, kuko ayo bahabwa muri iki gihe ari make ugereranyije n’izamuka ry’ibiciro biri ku isoko.
Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Regis Regamanshuro, yabwiye abikorera ko izo mpinduka zigamije kongera ubushobozi bwa gahunda ya pansiyo, ariko zinatanga amahirwe atandukanye ku bikorera, cyane cyane ku bigo by’ubucuruzi buto n’ubuciriritse.
Ati "Imishinga irimo ikigo cya RSSB kigamije guteza imbere ibigo by’ubucuruzi buciriritse (SME Fund) n’ubwiyongere mu ishoramari ku isoko ry’imari n’imigabane, irimo inyungu ifatika ku rugaga rw’abikorera."
Umuyobozi Mukuru wa RSSB yasobanuye ko inyungu ku gishoro ya RSSB yavuye kuri 4,9% mu 2019, igera kuri 11,08% mu 2023, agaragaza ko izi mpinduka zirimo ingamba z’ishoramari zizatuma iri zamuka rikomeza.
Ku kigega "SME Fund" cyitezweho guteza imbere ubucuruzi buciriritse, Rugemanshuro yasobanuye ko kizatangizwa mu gihembwe cya kabiri cy’umwaka utaha, kandi ko kizatangirana amafaranga agera kuri miliyari 30 Frw.
Yasobanuye ko izi mpinduka zizatuma habaho gushora mu isoko ry’imari n’imigabane, bityo hatangwe inguzanyo ku nyungu nkeya n’amahirwe yisumbuyeho ku bucuruzi, iteguza ko iteganya gushyiraho ikigega cy’ubushakashatsi n’iterambere (R&D) kizafasha imishinga imishinga mito n’iy’udushya, ibizaha urubuga, bikanashyira igorora ba rwiyemezamirimo.
RSSB itangaza ko amafaranga ahabwa abamaze kugera mu zabukuru aziyongera, hibandwa ku b’amikoro make. Bigamije gukemura ikibazo gihari cya pansiyo idahagije.
Kuva mu 1962 kugeza aya magingo, igipimo cy’umusanzu w’ubwiteganyirize bw’izabukuru cyari 6% by’umushahara mbumbe. RSSB isobanura ko umukozi yishyuraga 3% n’umukoresha akishyura 3%.
RSSB yasobanuye ko bitewe n’uko icyizere cy’ubuzima cyavuye ku myaka 43 mu 1962, kikagera ku myaka 69 nk’uko bigaragazwa n’ibarura rusange ry’abaturage ryakozwe mu 2022, abari mu kiruhuko cy’izabukuru basigaye bahabwa amafaranga mu gihe kirekire.
Yagize iti “Igipimo cy’umusanzu nticyigeze gihinduka kuva mu 1962, nubwo icyizere cy’ubuzima ku Banyarwanda cyazamutse kikava ku myaka 43, ubu kikaba cyegereje imyaka 70. Ibi bivuze ko pansiyo isigaye itangwa mu gihe kiruta icyo yatangwagamo mbere.”
Yatangaje ko nk’ibisanzwe, mu gihe igipimo cy’umusanzu w’ubwiteganyirize kizaba cyashyizwe kuri 12%, umukoresha azasabwa gutangira umukozi igipimo cyongereweho, gusa ngo natabikora, umukozi ni we uziyishyurira.
Iki kigo cyatangaje ko guhera muri Mutarama 2027, igipimo cy’umusanzu w’ubwiteganyirize kizajya cyiyongeraho 2% buri mwaka kugeza mu 2030 ubwo kizaba cyageze kuri 20%. Cyasobanuye ko bizakorwa mu byiciro mu rwego rwo kwirinda ko izi mpinduka zabangamira abakozi.
RSSB yatangaje ko uretse ubwiyongere bw’amafaranga azajya ahabwa abajya mu kiruhuko cy’izabukuru nk’inyungu y’izi mpinduka, inyongera y’imisanzu izakomeza ubukungu rusange bw’ikigega cy’ubwiteganyirize n’ubushobozi bwacyo.
Iti “Mu gushyiraho izi mpinduka, u Rwanda ruri gufata iya mbere mu kwirinda ibibazo bya pansiyo bihurirwaho n’ibihugu byinshi bifite abaturage bageze mu zabukuru. Ubu buryo bugamije guha Abanyarwanda izabukuru zizewe kurushaho.”
Yagaragaje ko izi mpinduka zitezweho gufasha u Rwanda kuzamura iterambere ryarwo rirambye, kongera ireme ry’imibereho myiza no kugabanya ubusumbane binyuze mu bushobozi bushingiye ku mutungo.
Gahunda y’ubwiteganyirize bw’izabukuru ireba 9% by’abaturage bari mu kazi mu biro, bagera ku 800.000 n’abari mu yindi mirimo bari muri gahunda ya Ejo Heza, kugeza ubu ifite abanyamuryango bagera kuri miliyoni 4,1.
Banki Nkuru y’Igihugu igaragaza ko ikigega cy’ubwiteganyirize cya RSSB gifite uruhare rwa 10% ku bukungu bw’igihugu muri rusange.
Umusanzu uzahuzwa n’umusoro fatizo
RSSB yasobanuye ko kugira ngo hahuzwe imisanzu y’ubwiteganyirize n’umusoro fatizo ugenwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, RRA, igipimo cy’umusanzu fatizo kizashyirwaho hagendewe ku mushahara mbumbe ukomatanyije n’amafaranga y’ingendo umukozi yemererwa.
Ibi bitandukanye n’ibyari bisanzwe bigenderwaho; ari byo "umushahara ntahanwa ukomatanyije" n’amafaranga y’imiturire umukozi yemererwa, kandi bizoroshya ingengo y’imisoro, ndetse bifashe mu gushyiraho imisanzu ishingiye ku mushahara mbumbe.
Yasobanuye ko guhuza umusanzu fatizo n’umusoro fatizo ari ukubangikanya imishahara igenderwaho mu gutanga imisanzu y’ubwiteganyirize n’igenderwaho mu gushyiraho imisoro.
RSSB kandi yagaragaje ko kubihuza byombi bigamije gukuraho urujijo ku bijyanye n’amafaranga y’ingendo, gushyiraho uburyo budasumbanisha no kongera umusanzu w’ubwiteganyirize, hagamijwe kongera amafaranga uri mu kiruhuko cy’izabukuru ahabwa buri kwezi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!