Ni ubukangurambaga buri gutangwa buhereye ku bahinzi, abasarura, abatunganya umusaruro, abawujyana ku isoko, abawugemura ku bigo, abashinzwe ububiko ndetse n’abategura amafunguro y’abanyeshuri kurushaho kwita ku buziranenge bwayo birinda ingaruka yateza.
Ku ikubitiro, aya mahugurwa yatangiriye mu Karere ka Burera mu Ntara y’Amajyaruguru, yitabirwa n’abahinzi, abakozi bashinzwe ubuhinzi, abagemura ibiribwa mu bigo by’amashuri n’abayobozi b’amashuri.
Bigishijwe uko bajya bakurikirana neza ibigaburirwa abanyeshuri birinda ingaruka zishobora guterwa n’amafunguro atujuje ubuziranenge zirimo no kuba yakwica abayafashe.
Umuyobozi ushinzwe inganda nto n’iziciriritse, muri gahunda ya zamukana ubuziranenge muri RSB, Ndahimana Jerome, yasobanuye impamvu bateguye iyi gahunda.
Ati " Hari ibibazo byagaragaye ko uburwayi bw’abana hari ubuturuka ku biribwa bishobora kuba byarateguwe bitujuje ubuziranenge, kandi bakwiye gufata ibiribwa bifite ubuziranenge, kugira ngo bibafashe mu myigire kandi bibarinde n’uburwayi."
Bamwe mu bitabiriye aya mahugurwa nabo bemeza ko inyigisho bakura muri ubu bukangurambaga bw’amabwiriza y’ubuziranenge zizabafasha kurushaho kunoza uburyo bakoreshaga bita ku mafunguro y’abanyeshuri.
Nyirakamana Josephine, ni umucungamutungo mu kigo cy’Amashuri cya Gaseke cyo mu Murenge wa Ruhunde, ni umwe muri bo wemeza ko bari bafite ubumenyi buke bigatuma batabasha kwita ku biribwa nk’uko bikwiye.
Yagize ati "Mu bijyanye n’imicungire y’ububiko bw’ibiribwa twaridufiteho ubumenyi buke. Kumwe twakundaga kwakira ibiribwa tutabanje kureba neza koko niba ibyo twakiriye bifite ubuziranenge, ntitwarebaga niba bitarengeje igihe. Baduhaye ubumenyi tugiye kujya tubyitaho."
Umuyobozi bw’Akarere ka Burera, Mukamana Soline, avuga ko aya mahugurwa ari amahirwe akomeye ndetse biteguye kubyaza umusaruro inyigisho bahawe, ku buryo bagiye kujya bakurikirana ko amafunguro ahabwa abana aba ameze neza.
Ati "Nk’ Akarere kacu iyi gahunda twayisamiye hejuru, kugira ngo dufashe cyane cyane abana bacu bagenda bagiye gushaka ubumenyi babone n’ubuzima. Tuzakomeza gukurikirana ko ku mashuri byubahirizwa ndetse turayishishikariza n’abaturage bacu bose."
Ikigo k’Igihugu Gitsura Ubuziranenge, RSB, gifatanyije n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa (WFP), bari mu bukangurambaga bwo kwita ku buziranenge b’amafunguro ahabwa abanyeshuri buzakorerwa mu turere twa Burera, Rubavu, Rutsiro, Karongi, Rusizi, Nyamagabe, Nyaruguru, Huye, Kayonza, Nyagatare, na Gasabo.
Minisiteri y’Uburezi ivuga ko mu mashuri abanza n’ay’isumbuye ya Leta n’afitanye amasezerano nayo, habarirwamo abanyeshuri barenga miliyoni enye bafatira amafunguro ku ishuri ariho bahera basaba inzego zose gufatanya mu kwita kugera ku ireme ry’ubuziranenge bw’ibiribwa bagabura.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!