RRA yijeje abakura ibicuruzwa mu mahanga ubuvugizi ku ikurwaho ry’ikiguzi cyashyizweho kubera COVID-19

Yanditswe na Niyitanga Jean Paul
Kuya 27 Ukwakira 2020 saa 05:51
Yasuwe :
0 0

Komiseri Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro mu Rwanda, RRA, yijeje ubuvugizi abashoramari bakura ibicuruzwa mu mahanga ko mu gihe cya vuba bashobora gukurirwaho ikiguzi basabwaga kugira ngo ibicuruzwa byabo binyuzwe ku mupaka batabanje gupakurura no gutegereza gusuzumwa icyorezo cya COVID-19.

Kuri uyu wa 27 Ukwakira, abayobozi batandukanye ba RRA basuye inganda zitandukanye zikorera mu cyanya cyahariwe inganda i Masoro hagamijwe kumva ibibazo abanyenganda bafite byerekeye imisoro n’amahoro kugira ngo bikemuke.

Mu bibazo byagaragajwe, harimo ikiguzi abacuruzi basabwaga kugira ngo banyuze ibicuruzwa byabo ku mipaka bitabanje gupakururwa cyangwa gutegereza ko ababitwaye bapimwa COVID-19.

Ndagano Faradjallah uhagarariye Uruganda rwa Bakhressa Grain Milling Rwanda ruzwi nka Azam yabwiye itangazamakuru ko bafite ikibazo cy’igiciro cyashyizweho kugira ngo bemererwe kugeza ibicuruzwa byabo ku ruganda batabanje kubipakurura mu gihe bageze ku mupaka wa Rusumo.

Yagize ati “Ni ibibazo navuga ko byaturutse kuri iyi minsi ya Covid-19 aho hari ikiguzi cyashyizweho kuri buri modoka izana ibyo dukoresha mu ruganda biturutse mu gihugu cya Tanzania. Ni amafaranga atari make kuko tugira imodoka nyinshi zambuka bikaba byatugoraga mu bucuruzi bwacu.”

Yavuze ko buri munsi mu Rwanda hinjira imodoka zabo ziri hagati ya 20 na 50 zikoreye ibyo bakoresha mu ruganda kandi ngo buri modoka itanga amafaranga ibihumbi 35 Frw.

Avuga ko ayo mafaranga iyo uyabaze ku kwezi usanga ari miliyoni nyinshi kandi ngo bo ntabwo bigeze bongera ibiciro by’ibicuruzwa byabo, bityo agasaba ko bakurirwaho icyo kiguzi.

Komiseri Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, Bizimana Ruganintwali Pascal, yasobanuye iby’iki kibazo agira ati “Hafashwe ingamba ko ibicuruzwa byajya bipakururirwa i Kiyanzi cyangwa Kagitumba kugira ngo twirinde icyatuma haba urujya n’uruza rw’abantu benshi bigakwirakwiza Covid-19.”

“Ariko twasanze hari ibicuruzwa bimwe bifite umwihariko bitashoboraga gupakururirwa mu nzira birimo ibicuruzwa bya Azam birimo nka ziriya ngano bazana kuko ukuntu ziba zipakiye ntabwo wazipakururira mu nzira.”

Avuga ko uwo mwihariko ari wo watumye abashoramari bamwe bashyirirwaho ikiguzi cyo guherekeza imodoka zabo kugira ngo abazirimo badahura n’abandi bantu bikaba byakwirakwiza ubwandu bwa Covid-19.

Ati “Rero hafashwe icyemezo ko imodoka zabo zajya zikomeza kugenda kubera umwihariko bafite kugira tuborohereze ariko hajyaho ibwiriza ko umuntu wese utwara ibicuruzwa bidapakururirwa mu nzira agomba kujya yishyura ikiguzi cyo kubitaho by’umwihariko nko kubaherekeza kugeza bapakuruye imizigo yabo bakanasubirayo.”

Yavuze ko kubaherekeza bisaba imodoka zibaherekeje, abapolisi babarinze n’abakozi bihariye.

Gusa Bizimana yavuze ko bagiye gukora ubuvugizi ku buryo Komite ihuriweho n’inzego zitandukanye zirimo Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yakwiga ku ikurwaho ry’icyo kiguzi kuko ikoranabuhanga ririmo kubafasha kugabanya amafaranga bakoreshaga mu guherekeza izo modoka.

Ati “Muri iyi minsi icyo kibazo gishobora kuza gukemuka kuko dufite agakoresho k’ikoranabuhanga dushyira ku modoka tukaba tuyireba tudahagurutse aho turi, ubwo rero byagabanyije ikiguzi twashyiraga muri iyo mirimo yo kubakurikirana. Nibwira ko ubwo ako kamashini kaje ibyo bigiye gukemuka.”

Bizimana yavuze ko bazakomeza kwegera abasora bakamenya ibibazo bafite bakabikemura.

Yongeye ho ko hari ibiro byihariye byashyizweho muri RRA bishinzwe gusa kwakira no gukemura ibibazo by’abashoramari.

Uretse uruganda rwa Azam rwasuwe, hari n’uruganda rwitwa VIVA Products rukora matola zizwi nka Dodoma na Matelas Galaxie. Umuyobozi warwo, Ali Manji, yavuze ko nta mbogamizi bagira mu bijyanye n’imisoro n’amahoro.

Abayobozi b'Uruganda rwa Viva Products bavuze ko nta mbogamizi bahura na zo mu gusora
Abayobozi ba RRA bashimye imikorere y'uruganda Bakhressa Grain Milling Rwanda benshi bazi nka Azam
Umuyobozi wa Viva Products, Ali Manji, uruganda rukora matola Dodoma na Galaxie yishimiye ko RRA izirikana uruhare rwabo mu kubaka igihugu
Ndagano Faradjallah, uhagarariye uruganda rwa Bakhressa Grain Milling Rwanda yagaragaje imbogamizi zishingiye ku kiguzi bacibwa iyo bavanye ibicuruzwa byabo mu mahanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .